Nyuma y’u Rwanda Perezida Trump yirukanye na Mauritania muri AGOA

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuwa 01 Mutarama mu mwaka utaha wa 2019 igihugu cya Mauritania ntikizongera kungukira mu gukorana ubucuruzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri AGOA, nyuma y’aho Perezida Trump afatiye iki cyemezo ashinja iki gihugu kudatera intambwe mu bijyanye no kurwanya ubucakara.

Amasezerano y’ubucuruzi hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika azwi nka AGOA yashyizweho mu 2000 ariko Mauritania iza kuyinjiramo nyuma y’imyaka 7, aho iki gihugu cyabashaga kohereza ibicuruzwa byacyo ku giciro cyiza kidaciwe imisoro muri Amerika by’umwihariko kikaba muri iyi myaka cyoherezaga ibitera ingufu ku bwinshi.

Iki gihugu cya Mauritania ariko ngo kikaba cyakurikiranirwaga hafi ku kibazo cy’ubucakara nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga. Ubucakara muri iki gihugu ngo bwaciwe mu 1981 ariko amategeko abuhana agiyeho vuba kandi haracyari ibihumbi byinshi by’abantu babubayemo.

Mu ibaruwa yageneye kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika asobanuramo icyemezo cye cyo kwirukana Mauritania muri AGOA, Perezida Donald Trump yakomoje ku bucakara busa nk’aho buhererekanwa ndetse avuga ko Mauritania ishobora kugarurwa muri aya masezerano niyisubira nk’uko byigeze kugenda ku bihugu nka Swaziland na Gambia mu mwaka ushize.

Iyi nkuru ikaba ivuga ko Mauritania atari cyo gihugu cya mbere gihagaritswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikunze kwifashisha aya masezerano mu gushyira igitutu ku bihugu bya Afurika. Gusa mu gihugu nka Mauritani ngo abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gufungwa ngo kirasabwa kwerekana iterambere rifatika.

Hakaba hari hashize umwaka ngo itsinda ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu baturutse muri Amerika batumiwe n’umuryango utegamiye kuri leta urwanya ubucakara, SOS Esclavages Mauritanie, ariko bagera ku kibuga cy’indege cya Nouakchott bagasubizwa inyuma.

Mu mpera za Nyakanga Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yari aherutse gufata icyemezo cyo guhagarika amahirwe yo kudasora imyambaro n’inkweto bituruka mu Rwanda byari bifite ku isoko ry’Amerika mu rwego rw’aya masezerano y’ubucuruzi ya AGOA.

Ni nyuma y’aho u Rwanda rufatiye icyemezo cyo kongerera imisoro imyenda n’inkweto bya caguwa biva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo guteza imbere no guha ubushobozi ibikorerwa mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *