Nyuma y’umukino Tunisie yatsinzemo u Bufaransa, Mukansanga yahawe gusifura umukino wa 3

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima yashyizwe mu basifuzi bane bazasifura umukino w’Igikombe cy’Isi Espagne igomba guhuriramo n’u Buyapani.

Ni umukino usoza itsinda E uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukuboza, ukazaba ari uwa gatatu Mukansanga asifuye muri ririya rushanwa rikomeje kubera muri Qatar.

Ni nyuma yo gusifura uwo u Bufaransa bwanyagiyemo Australie ibitego 4-1, ndetse n’uwo kuri uyu wa Gatatu bwatsinzwemo na Tunisie igitego 1-0.

Ni igitego Tunisie yatsindiwe na rutahizamu Wahbi Khazri; gusa nticyagira icyo kiyifasha kuko yahise isezererwa nyuma yo gusoza imikino yo mu tsinda D iri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *