Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Davido yatangaje ko agiye guhagarika umuziki ubwo aza yujuje imyaka 30 dore ko ubu afite 25 akayoboka izindi nzira, kuri ubu Diamond Platnumz nawe yatangaje ko ari kwitegura guharika umuziki agashyira imbaraga muzindi business(ibikorwa by’ubucuruzi).
Nkuko Nairobi News ibitangaza ngo Diamond ari munzira zo guhagarika umuziki kuko atakora umuziki mpka apfuye ahubwo ko ibyo wamugejejeho abikoresha bikamubyarira izindi nyungu zizamutunga ejo hazaza
Yagize ati”Inzozi zanjye zirikunyerekeza muri business, ntago wakora umuziki iteka ni nayo mpamvu inyungu nawukuyemo ngenda nzikoresha mu bindi bikorwa bitandukanye, reka amahirwe tubona ubu tuyabyaze umusaruro w’ibizadutunga ejo hazaza“
Diamond wifuza kureka umuziki yatangiye kuva 2009 magingo aya amaze kugera kuri byinshi awukesha aho yabashije kugira inzu ye bwite itunganya indirimbo izwi nka Wasafi record Label, Wasafi TV na Radio, akaba anafite i kompanyi ikora ubunyobwa buzwi nka Diamond Karanga aherutse no kuza kumurikira hano mu Rwanda.







