Nyuma ya Mali, Niger nayo yahagaritse umubano na Ukraine, itangaza iki cyemezo cyo guhagarika ushingiye ku bubanyi n’amahanga na Ukraine “gihita gitangira gukurikizwa” .
Hari hashize iminsi ibiri umuturanyi n’umfatanyabikorwa wayo, Mali, na yo ifashe icyemezo cyo gucana umubano na Ukraine nyuma yo gupfusha abasirikare benshi n’abacanshuro b’Abarusiya bafatanya mu mpera za Nyakanga i Tinzaouatène, ku mupaka na Algeria.
Bamako ishinja Kiev gushyigikira imitwe y’iterabwoba muri iyi ntambara. Colonel Major Amadou Abdramane, umuvugizi w’inama y’igihugu ishinzwe kurengera igihugu cya Niger, niwe watangaje icyemezo cya Niamey cyo guca umubano w’ububanyi n’amahanga na Ukraine.
Ngo ni mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma ya Mali n’abaturage bayo Niger yahisemo guagarika umubano w’ububanyi n’amahanga na Ukraine nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo ya Niger ku mugoroba wo ku itariki ya 6 Nyakanga, Umuvugizi wa Guverinoma, Colonel-Major Amadou Abdramane, yamaganye “ibikorwa by’ubugizi bwa nabi” ku ruhande rwa Kiev, avuga ko ari kimwe no “gushyigikira iterabwoba mpuzamahanga.”
Mu mpera za Nyakanga, inyeshyamba zo mu mutwe wa PSF hamwe n’abajihadiste bo mu mutwe wa Group for the Support of Islam and Muslims (JNIM) bavuze ko bishe abasirikare benshi ba Mali n’abacanshuro b’u Burusiya baturutse i Wagner mu gace ka Tinzaouatène, mu majyaruguru ya Mali.
Nyuma y’iyi mirwano, aho Igisirikare cya Mali cyemeye ko cyapfushije abasirikare benshi ku ruhande rwacyo, umuvugizi w’inzego z’ubutasi za Ukraine yavuze ko igihugu cye cyatanze “amakuru y’ingirakamaro yatumye inyeshyamba zitsinda abanyabyaha b’intambara b’Abarusiya.”
Niger inatangaza ko iki kibazo kizashyikirizwa Akanama gashinzwe Umutekano ku Isi, Aho Umuvugizi wa Guverinoma ya Niger yavuze ko aya magambo “ari gashozantambara kandi bitemewe.”
Yatangaje kandi ko basabye Loni gufatira icyemezo Ukraine yongeraho ko batengushywe no guceceka kw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ukraine yo yamaganye ibirego nk’ibyo Mali iyishinja kandi yicuza uku gucana umubano nayo ibona nko “guhubuka”.


