Nyuma ya Perezida Kagame, Ndayishimiye na we ategerejwe muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho agomba kugurira uruzinduko rw’iminsi itatu uhereye ejo ku wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga.

Perezidansi y’u Burundi mu itangazo yasohoye ryashyizweho umukono na Amb. Willy Nyamitwe ushinzwe itumanaho mu biro bya Ndayishimiye, yatangaje ko Perezida Ndayishimiye asasura RDC ku butumire bwa mugenzi we, FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Iri tangazo rivuga ko uru ruzinduko muri Congo Kinshasa ruri mu rwego rwo “Gushyira mu bikorwa ubushake bw’abakuru b’ibihugu byombi kugira ngo barusheho gushimangira umubano mwiza w’ubucuti n’ubufatanye bihuza abaturage ba RDC n’u Burundi ndetse no kubana mu mahoro hagati y’abo baturage.”

Biteganyijwe ko ba Perezida Evariste Ndayishimiye na FĂ©lix Tshisekedi bazahura bakagirana ibiganiro, nyuma bagasubiza ibibazo by’itangazamakuru bizibanda ku mubano w’ibihugu byombi, uw’akarere, umugabane wa Afurika ndetse n’Isi muri rusange.

Perezida Ndayishimiye agiye gusura Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’iminsi mike Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na we agiriye uruzinduko muri kiriya gihugu rwasize u Rwanda na RDC bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *