Nyuma y’uko ku wa gatanu w’icyumweru cyashize tariki ya 4 Ugushyingo 2016 leta ya Uganda isabye ko bimwe mu bigo by’amashuri byigenga bifungwa, ubu ngo leta ya Kenya nay p yaba igiye kugera muri icyo kirenge.
Aba barimo bavuga ko aya mashuri agomba gufungwa avugwaho ikibazo cyo guhemba abarimu amafaranga macye, intandaro yo gukresha abarimu baafite ubumwnyi bucye bityo bikaba yica ireme ry’uburezi.
Aya mashuri yigenga yiganjemo abanza ndetse n’ay’incuke, ngo yibanze ku yubatswe ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga ndetse no ku zindi nkunga zitandukanye zirimo iz’u Bwongereza ndetse na Bill Gate.
[ad id=”44145″][ad id=”44145″]
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo urukiko rw’ikirenga rwa Uganda rwasabye ko ibigo bigera kuri 63 byiganjyemo ibyubatswe ku bufatanye n’imiryngo mpuzamahanga bifungwa kubera ikibazo cy’isuku nke, abakozi badashoboye ndetse no kuba hari ibikorera mu kavuyo bidafite impushya zo gukorera muri kiriya gihugu.
Iyi mishanga nyamerika yateye inkunga iyubakwa ry’aya mashuri, yageze mu gihugu cya Uganda guhera muri 2009, kugeza 2015 ikaba yari imaze kubaka amashuri agera kuri 405 muri iki gihugu.
Nyuma yaje no kwahurira ibikorwa byayo muri Kenya, aho yahubatse ibindi bigo by’amashuri bitagira ingano.
Kugeza ubu, umuyobozi w’urugaga rw’abarimu muri Kenya Wilson Sossion yatangaje ko muri uku kwezi kwa 12 bazashyira ahagaragara raporo nini inakubiyemo ibigo bigomba kutazongera gukorera ku butaka bwa Kenya.
[ad id=”44145″]
Urukiko rwa Uganda ruvuga ko intego y’uburezi ari uguha abanyeshuri uburere bufite ireme, ariko ko ubukenewe nta bwo abana babona muri biriya bigo byigenga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


