Nyuma yo gufungurwa, Ndimbati yasubukuye umukino w’urwenya

Sangiza iyi nkuru

Uwihoreye Jean Bosco Moustapha uzwi nka Ndimbati mu rwenya nyarwanda yasubukuye uyu mukino nyuma y’iminsi irindwi afunguwe n’ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge.

Ndimbati yagarutse mu rwenya rw’uruhererekane rwa Papa Sava rutegurwa n’umukinnyi mugenzi we Niyitegeka Gratien.

Mu gace k’uru rwenya rwasohotse kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022, Ndimbati agaragara yakinnye umwanya w’umusaza w’umunyamururumba.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 29 Nzeri rwatesheje agaciro ibyaha bibiri Ndimbati yashinjwaga; icyo gusambanya umwana no kumusindisha, rutegeka ko ahita afungurwa.

Nyuma yo gusohoka muri gereza, umunyamakuru wa BWIZA yamubajije igihe ateganya gusubukurira umukino w’urwenya, asubiza ko agiye kubanza kuruhuka, yizeza ko icyakoze nabisubukura bizamenyekana.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *