Nyuma y’uruhagarara hagati ya za Korea zombi iyaruguru n’iyepfo, amakuru aturuka i Seoul ku murwa mukuru wa Korea yepfo aremeza ko ubu impande zombi zahagaritse gushyamirana kandi ibyemezo byari byafashwe n’impande zombi zo gusaba ingabo kuryamira amajanja byahagaritswe nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Korea yepfo Yonhap.

Kuruhande rwa Korea ya ruguru ngo yemeye gukura ingabo yari yongereye ku mupaka hagasigara izari zihasanzwe mbere y’icyuka kibi cyari cyimaze iminsi hagati y’ibi bihugu.
Mu gihe aya makuru yashyirwa ahagaragara na Yonhap ntabwo higeze hatangazwa ibindi izi mpande zumvikanye.
Kim Jong Un umuyobozi wa Korea ya ruguru, yari yasabye ko ingabo zose z’iki gihugu zitegura urugamba simusiga, kandi ko igihugu cye cyari kinjiye mu bihe by’intambara na Korea yepfo ngo kuko iki gihugu cyari cyakomeje kubashotora gishyiraho gahunda zigamije gutuka ubuyozi hakoreshejwe indangururamajwi ku mupaka w’ibihugu byombi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Leki@bwiza.com


