Nyuma yo gupfusha umugore uwahoze ayobora Kenya arabarizwa mu bitaro muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, yakuwe mu bitaro bya Nairobi yari yajyanywemo nyuma yo gufatwa n’uburwayi mu mpera z’iki cyumweru dushoje, ajyanwa mu bitaro byo mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Africanews iravuga ko yavanywe muri Kenya mu ijoro ryo kuwa Gatandatu nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Kenya, ariko rikaba ritatangaje niba arembye cyangwa arwaye byoroheje.

Mwai Kibaki w’imyaka 83 y’amavuko, aherutse gupfusha umugore we, Lucy Kibaki witabye Imana muri Mata aguye mu bitaro byo mu mujyi wa London mu Bwongereza aho yari yagiye kwivuriza.

12358

Mwai Kibaki kandi niwe wabaye perezida wa gatatu wa Kenya hagati ya 2002 na 2013. Yabaye kandi visi perezida w’iki gihugu igihe cy’imyaka 10 kuva mu 1978 kugeza mu 1988.

Abanyakenya batandukanye barimo umunyapolitiki Raila Odinga bamwoherereje ubutumwa bumwifuriza gukira.

hg

ku

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *