Nyuma yo gushinjurwa na bamwe bamushinjaga, Urayeneza yasabye kugirwa umwere

Sangiza iyi nkuru

Urayeneza Gérard washinze kaminuza ya Gitwe yasabye urukiko rw’ubujurire kumugira umwere ku byaha byashigiweho akatirwa igifungo cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma y’aho bamwe mu batangabuhamya bamushinjaga bemeye ko bamubeshyeye.

Urukiko rwisumbuye tariki ya 25 Werurwe 2021 rwahamije Urayeneza watawe muri yombi muri Kamena 2020 ibyaha bibiri: kuba icyitso ku cyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa ubwo yajuriraga, aba batangabuhamya bamushinjaga bisubiyeho, bavuga ko bamubeshyeye bitewe n’uwari warabibasabye witwa Ahobantegeye Charlotte wigeze gukora muri Kaminuza ya Gitwe, nyuma yo kubaha indonke.

Umutangabuhamya witwa Musoni Jérôme yabwiye urukiko rw’ubujurire ko Ahobantegeye bivugwa ko yigeze kugirana amakimbirane na Urayeneza, yamugiriye inzoga, arasinda, maze yandika ibaruwa ishinja uregwa icyaha atakoze.

Undi witwa Ngendahayo Denys yabwiye urukiko ko ajya gushinja Urayeneza, Ahobantegeye yari yamushukishije ibiryo n’amafaranga. Yagize ati: “Ahobantegeye yize kaminuza, yandushaga ubwenge, ibyo navugaga byose ni we wabimbwiye ariko ntibyari ukuri gusa yabaga yampaye akawunga n’umuceri maze akambera mwarimu. Nta kintu nzi kibi kuri Gérard na bagenzi be.”

Hari abandi barimo Nyirasande Béatrice washinjaga Urayeneza ko yagize uruhare mu rupfu rwa musaza we mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa yisubiyeho, avuga ko yamubeshyeye yabisabwe n’uwitwa Kamanzi.

Inkuru yo kwisubira kw’aba batangabuhamya https://bwiza.com/?Gitwe-Abashinjaga-Urayeneza-bisubiyeho-ngo-bari-barashukishijwe-inzoga-n-ibiryo

Kuri uyu wa 11 Mutarama 2022, Urayeneza ashingiye ku kwisubira kw’abatangabuhamya bamushinjaga, yavuze ko babitewe n’umutimanama wabakomanze. Ati: “Umutimanama wabo warabakomanze biyemeza kuvugisha ukuri babeshyuza ibinyoma bari bavuze mbere.”

Ariko nk’uko Umuseke wabitangaje, ubushinjacyaha bwo bwasabye uru rukiko guha agaciro ubuhamya bushinja Urayeneza bwari bwatangiwe mu rukiko rwisumbuye kuko ngo ari bwo budafite inenge, busaba ko igihano yakatiwe cyagumaho.

Ubushinjacyaha buvuga ko kwivuguruza kw’aba batangabuhamya kwatewe n’uko abo mu muryango wa Ureyeneza n’abamwunganira mu mategeko bagiye kubareba, bagira ibyo babizeza. Buti: “Kuriya kwivuguruza byatewe n’abunganira Urayeneza Gérard n’abo mu muryango we bagiye kubareba bakagira ibyo babizeza.”

Urubanza rw’ubujurire rwapfundikiwe. Ruzasomwa tariki ya 24 Gashyantare 2022.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyuma yo gushinjurwa na bamwe bamushinjaga, Urayeneza yasabye kugirwa umwere
    Imana yo mw’ Ijuru irenganura abarengana ntabwo yabyihanganira ko abayikorera bakomeza kurengana.kandi Izabira.

    1. Nyuma yo gushinjurwa na bamwe bamushinjaga, Urayeneza yasabye kugirwa umwere
      Ariko biratangaje#yarasinze#yarariye ahazeeeee…..uwagiye bivuze ko yashonje, uwasinze icyaka kimugeze igati, Hhhhh si inda mba mbaroga

    2. Nyuma yo gushinjurwa na bamwe bamushinjaga, Urayeneza yasabye kugirwa umwere
      Ariko biratangaje#yarasinze#yarariye ahazeeeee…..uwagiye bivuze ko yashonje, uwasinze icyaka kimugeze igati, Hhhhh si inda mba mbaroga

  2. Nyuma yo gushinjurwa na bamwe bamushinjaga, Urayeneza yasabye kugirwa umwere
    Imana yo mw’ Ijuru irenganura abarengana ntabwo yabyihanganira ko abayikorera bakomeza kurengana.kandi Izabira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *