Umuhanzi Jose Chameleone wo mu gihugu cya Uganda biravugwa ko yasubiye ku ishuri nyuma y’igihe kirekire yaratwawe n’umuziki.
Uyu muhanzi mu mazina ye nyakuri witwa Joseph Mayanja, aherutse kugaragaza ifoto ye ari hanze ya Kaminuza ya Cevendish muri Kampala, ashyiraho caption ya emoji y’ibitabo.
Ikinyamakuru Nairobi News kivuga ko uyu muhanzi yaba yiyandikishije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Imibanire Mpuzamahanga (International Relations).
Ibi bije nyuma y’aho mu minsi yashize yagerageje guhatanira kuyobora Umujyi wa Kampala ntabashe gutsinda.
Umuhanzi Chameleone ntabwo yubatse izina nk’umuhanzi ndetse n’umunyemari, ahubwo anafatwa nk’umwe mu bahanzi beza babayeho muri Afurika y’uburasirazuba, aho amaze imyaka isaga 20 akora indirimbo zikamamara.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


