Nyuma yo kudahabwa agaciro iwabo, arakataje mu kurwanya Covid-19 mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuhanga mu guhanga udushya wo muri Kenya, Angus Nassir, byabaye ngombwa ko azana mu Rwanda igikoresho yikoreye gipima Covid-19 nyuma yo kudahabwa agaciro iwabo muri Kenya kuri ubu akaba ari gukorana n’abahanga mu bya siyansi 10 b’Abanyarwanda mu mushinga wo kuvumbura virus itera Covid-19.

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru, Nassir yasobanuye ukuntu inzira ndende z’ubuyobozi cyangwa ‘bureaucracy’ mu gihugu cye zatumye afata icyemezo cyo kwimukira mu Rwanda n’ikipe ye aho kuri ubu barimo gutera imbere mubyo biyemeje byo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

“Kugira ngo umuntu akore ikizamini mu ivuriro, ugomba kubona icyemezo cy’imyitwarire. Icyemezo cy’imyitwarire gishobora gutangwa n’Ibitaro by’Igihugu bya Kenyatta (KNH), Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi cya Kenya (Kemri) cyangwa kaminuza iyo ari yo yose yashinzwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga n’udushya, ikibabaje ni uko kubona ibyemezo byagaragaye ko bidashoboka “.

Avuga ko ingendo zose yakoze kuri KNH zabaye impfabusa, aho yamenyeshejwe ko akanama gashinzwe imyitwarire kahagaritse imirimo yako amezi 3 kubera icyorezo.

Ni mu gihe igikoresho cye ngo cyari cyaragaragaje ko cyakwizerwa nk’ibikoresho bisanzwe byo gupima, kandi bitanga ibisubizo mu gihe kitarenze isaha nk’uko tubikesha urubuga kenyans.co.ke.

Uyu Munyakenya ubu ari gukorana n’abahanga 10 b’Abanyarwanda ku mushinga witwa “Uburyo bushingiye kuri RPA bwo kumenya Sars-Cov2 (virus itera Covid-19)”.

Uyu mushinga wo guhindura umukino wa Nassir washyizwe ahagaragara mu kinyamakuru MedRx-journal giterwa inkunga na Kaminuza ya Yale, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

‘Bureaucracy’ ngo akaba ari ikintu gisanzwe muri Kenya, cyane cyane mu biro bya Leta. Ubu buryo ngo budakenewe bubangamira abatari bacye kugeza ubwo umuntu yikorera wenyine.

Iyi ngo ni ingoyi izirika ubukungu bwa Kenya bushobora kwiyongera cyane no kuvana abaturage babarirwa muri miliyoni 45 bo muri Kenya mu bukene, ndetse no guha ibikoresho bishya abavumbuzi nka Nassir ku buryo ibyo bakora bitajya ku isoko mpuzamahanga gusa ahubwo byanarwanya Covid- 19.

Kugeza ubu mu gihugu cya Kenya hamaze kugaragara abantu 55,877 bagezweho na Covid-19, abagera ku 37,194 barakize, mu gihe 1,013 bamaze gupfa.

Ni mu gihe mu Rwanda imaze kugaragara ku bantu 5,146, abagera ku 4,921 bakaba barakize, mu gihe hamaze gupfa 35.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *