Nyuma y’aho Producer Junior atangarije ko atagikorera muri Studio Round Music y’umuhanzi Lil G, amakuru atugeraho ni uko ubu yamaze kwerekeza muri Studio nshya yitwa ‘’ T time Entertainment’’.
Amasezerano ya Junior muri studio ya Lil G ‘’ Round Music’’ yarangiye kuwa 01 Nyakanga 2017, yari yarasinyweho n’impande zombi tariki ya 01 Nyakanga 2015, aya masezerano yagombaga kumara imyaka 2.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro bwiza yagiranye n’impande zombi ubwo amasezerano yarangiraga, Lil G yatangaje ko hari ibiganiro ateganya kugirana na Junior byo kuba bakongera imikoranire akaba yasinya undi mwaka umwe muri iyi Studio, ku ruhande rwa Junior nawe, yatangaje ko amasezerano kuva yarangira ubu yabaye afashe igihe cyo kwitekerezaho, kubyo yagezeho muri iyi myaka 2, arebe niba hari ahandi ho kwerekeza cyangwa akongera amasezerano na Lil G.
Kuri uyu wa 22 Nyakanga, aganira na bwiza.com Junior Multisysteme yadutangarije ko kumvikana kuba yakongera amasezerano muri Round Music byanze, bituma afata icyemezo cyo kumvikana n’inzu itunganya umuziki ya ‘’T Time’’basinyana amasezerano y’imyaka 3.
Junior yagize ati’’ Urebye nari nababwiye ko amasezerano yanjye na Lil G yarangiye nari maze iminsi ndi mu karuhuko, hari Studio nyinshi zanyifuzaga, ariko nafashe icyemezo cyo gukorera muri Studio nshya ya ‘’T Time Pro’’, twasinyanye imyaka 3, twasinye mu cyumweru gishize, ubu niho ibikorwa mbikomereje, bamaye ibyo nifuzaga’’.
Karamuka Junior niwe mu Producer mu Rwanda umaze kuzenguruka mu nzu zitunganya umuziki nyinshi, nka Unlimitted, Touch Music, Super Level, Bridge Music, F2K, Dream Records n’izindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — Bwiza.com


