Ni nyuma y’aho byemejwe ko uwatozaga ikipe ya Bayern Munich Pep Guardiola asinyiye amasezerano yo gutoza ikipe ya Manchester City igihe kingana n’imyaka 3, ubu ngo yiteguye kugura icyamamare Lionel Messi.
Uyu mutoza w’inararibonye atangaza ko azatangira kugaragara neza muri Man City mu ntangiro za Kamena uyu mwaka akaba yemerewe kuzahabwa miliyoni 150 z’amayero azakoresha mu buzima bwa buri munsi.

Yakomeje atangariza Daily Mail ko afite urutonde rw’abakinnyi yifuza kugura, uza ku isonga ni Lionel Messi usanzwe akinira ikipe ya FC Barcelona dore ko yiteguye kumutangaho akayabo ka miliyoni 120 z’amayero.
Gusa ngo biracyari mu biganiro ntibiranozwa , uyu mutoza kandi ngo azanazana John Stons ukinira Everton ndetse na Paul Pogba ukinira Juventus.
Uko guhindura ibyerekezo ku batoza biragenda bifata indi ntera kuko na Remi Garde usanzwe utoza ikipe ya Aston Villa yatangaje ko irushanwa rya Premier League rikigera ku musozo azahita asezera kuko atishimira ubuyobozi bw’iyo kipe ko bamupfobeje igihe yashakaga kugura abakinnyi yifuza.
Si ibyo gusa kuko ikipe ya Manchester United irifuza kugura myugariro w’ikipe ya Arsenal Mathieu Debuchy ukomoka muri France ariko Arsene Wenger utoza iyi kipe akaba ibamba, atangaza ko nta mukinnyi n’umwe yatanga irushanwa rya Premier league ritararangira.
Ikindi kivugwa kandi ni uko umukinnyi ukina inyuma mu ikipe ya Chelsea, John Terry,yitegura kuva muri iyo kipe yarerewemo akerekeza Qatar, aho bivugwa ko bari baramwifuje kuva kera ku buryo benshi bemeza ko ari naho agomba kuzafatira ikiruhuko kizabukuru.
Umutoza Gianfranco Zola usanzwe utoza Al Arabi, Terry yaba agiye Kwerekezamo, yatangarije Dail Mirror ko ibiganiro bigikomeje hakemezwa niba koko Terry agomba kuba umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe ya Al Arabi.
Gusa hari andi makuru avuga ko John Terry ashobora kwerekeza mu Bushinwa (China)aho azajya yinjiza amayelo miliyoni 20.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@ Bwiza.com


