Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena yakiriwe anagirana ibiganiro na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mukambwe yakiriwe kwa Tshisekedi, nyuma y’amasaha make avuye muri Village Urugwiro, aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Obasanjo ni umwe mu bahuza bashyizweho n’Imiryango ya EAC na SADC kugira ngo bafashe Abanye-Congo gukemura amakimbirane yatumye bamwe muri bo bafata intwaro, biciye muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi.
Ni inshingano asangiye na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Kgalema Motlanthe wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wigeze kuba Perezida w’inzibacyuho wa Repubulika ya Centrafrique na Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia.
Perezidansi ya RDC yatangaje ko Obasanjo na Tshisekedi bamaze amasaha agera kuri abiri baganira.
Uyu mukambwe yashimangiye ko i Kigali n’i Kinshasa yahagenzwaga no gushaka icyatuma amakimbirane ari hagati ya RDC n’u Rwanda ahagarara.
Ati: “Turi gushakisha uburyo bwose bushoboka ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na RDC, kugira ngo hatabaho ihangana rya gisirikare n’urugomo. Ibiganiro nagiranye n’abavandimwe banjye bombi b’u Rwanda na RDC biri mu nzira nziza”.
Obasanjo yunzemo ko nyuma ya Kigali na Kinshasa agomba gukomereza i Lomé muri Togo, aho agomba guhura akanaha raporo Perezida Faure Gnassingbé wahawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo.
Yashimye kandi gahunda zose ziri gukorwa kugira ngo ariya makimbirane ahagarare, by’umwihariko ibiganiro biyobowe na Qatar ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


