Uwari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Umunyakadakazi, Catherine Cano, yasezeye ku nshingano ze nyuma yo kutumva ibintu kimwe n’abo bakorana kwari gukomeje.
Ukugenda kwe kwatangajwe kuri uyu wa gatatu, na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Ubutumwa bwohererejwe abakozi bo ku cyicaro cy’uyu muryango I Paris buvuga ko Mushikiwabo yemeye kwegura kwa Cano, wari washyizwe muri uyu mwanya muri Werurwe 2019.
Ubwo butumwa bwakomeje bugira buti: “Hashingiwe ku kutavuga rumwe ku buryo bw’imikorere, umunyamabanga mukuru yemeje ko ubwegure buhita butangira kubahirizwa”.
Urubuga journaldemontreal dukesha iyi nkuru ruravuga ko Hervé Barraquand, wari umuyobozi w’ibiro bya Cano ari we ukomeza inshingano ze no gukurikirana dosiye yasize.
Madamu Cano yashyizweho nyuma y’amatora yashyizeho Louise Mushikiwabo, wasimbuye undi Munyakadakazi, Michaëlle Jean. Manda y’uyu wa nyuma yagiye irangwa n’amakimbirane yagiye akurikirana, harimo n’ajyanye n’amafaranga yo kuvugurura inzu yakoreragamo.
Igihe yari i Montreal mu cyumweru gishize, Madamu Cano yasobanuye ko gutangira manda ye byaranzwe n’imari iciriritse yasizwe n’abamubanjirije.


