OIF: Uwari Umuyobozi w’Ibiro bya Louise Mushikiwabo yeguye ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Uwari Umuyobozi w’Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yeguye ku mirimo ye yari amazeho umwaka urengaho gato.

Umuryango wa Francophonie wemeje ubwegure bwa Jean-Marc Berthon, ku itariki 26 Mutarama 2021, akaba yarahise asimburwa na Herve? Barraquand wari umuyobozi w’ibiro by’uwungirije Umunyamabanga Mukuru wa OIF bita “Administrateur”.

Umufaransa Berthon wabaye umujyanama wa Perezida Emmanuel Macron mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, yari yagiye kuri uyu mwanya mu Ugushyingo 2019 nyuma yo kwegura kwa Nicolas Groper.

Mu by’ukuri, nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Le Quotidien ivuga, Berthon yari yagaragaje ko ashaka kwegura kuva mbere y’ibiruhuko bya Noheri. Amakuru agera kuri iki kinyamakuru akaba avuga ko haba hari umwanya yemerewe mu biro bya Marle?ne Schiappa, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’umutekano ushinzwe ibibazo by’ubwenegihugu.

Ni umwanya bivugwa ko atari kwanga.

Hagati aho, muri uyu muryango, haracyari umwanya wa administrateur utarabona uwuwujyamo kuva Umunyakanadakazi Catherine Cano yegura mu Ukwakira, umwaka ushize, mu gihe Alain Pham, wari umukozi muri uyu muryango yazamuwe agasimbura Herve? Barraquand ku buyobozi bw’ibiro bya Administrateur utaraboneka.

Abegereye Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, baravuga ko kuzamura uyu bigamije guha agaciro impano zikiri ntoya nubwo imyanya 22 y’akazi muri uyu muryango iherutse gufungwa, mu Ukuboza, nyuma yo kugirwa inama n’ubugenzuzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *