Bwiza
ads

Oman: Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage ya "Frankincense Land"

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 8 Nzeri 2026 saa 11:56
Iminota 1 yo gusoma
Oman: Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage ya "Frankincense Land"

Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwe muri Oman, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasuye Ingoro Ndangamurage ya "Frankincense Land" iherereye i Salalah, aho yasuye ibice byayo bitandukanye akanahabwa ibisobanuro birambuye ku birimo n’ibimurikirwamo; bigaragaza umurage w’umuco n’amateka by'Ubwami bwa Oman ndetse n’uruhare rukomeye yagize mu iterambere ry’ikiremwamuntu mu bihe bitandukanye.

Inzu ndangamurage yashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO igabanyijemo ibice bibiri by'ingenzi:

Martime Hall

Martime Hall igaragaramo amateka y'igihugu y'ibikorwa byo mu nyanja, n'ingaruka byagize mu bushobozi bw'igihugu bwo gucuruza ibicuruzwa by'akataraboneka, harimo n'imibavu. Iki gice kirimo ingero z'amato ya Oman, n'imurikabikorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ry'ibintu nyaburanga.

History Hall

Ni igice kigaragaza incamake rusange y'amateka ya Oman, harimo amateka ya Dhofar, amateka y'idini rya Isilamu muri Oman, imiterere ya Oman, na Omani ya Kera. Byongeye kandi, ushobora kwiga n'imikoreshereze y'igihingwa cya frankincense (gikorwamo imibavu n'imiti gakondo) mu mateka nko mu migenzo y'idini n'ubuvuzi gakondo.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.