Ubushakashatsi bw’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku buzima (OMS) bugaragaza ko abantu abaturage bo ku mugabane w’ Afurika bafite buri wese impamvu byibuze imwe ikomeye yatuma apfa mu gihe cya vuba nyamara kandi ngo uyu muntu anashobora kwirinda ubwe atiriwe akenera imiti y’abaganga.
Byinshi muri ibyo bintu bizahitana Abanyafurika ni indwara nk’iz’umutima, Kanseri na Diyabete gusa ngo igitangaje ni uko hafi y’ibi byose Abanyafurika ari bo babyitera bitewe n’inyifato yabo ya buri munsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 33 byo muri Afurika, bugaragaza ko abatuye uyu mugabane ari bo bikururira indwara zikomeye ndetse zitanatinda kubica, binyuze mu kunywa itabi, gukoresha ibinyobwa birimo alcohol nyinshi, indyo ikennye, imirire mibi itari ku bipimo cyangwa ngo ibe yakorewe inyigo ku buryo iba ibiyemo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara kandi iri ku rugero ruringaniye, ndetse no kudakora imyitozo ngorora mubiri ngo nibyo bikomeje guteza akaga abatuye ku mugabane w’Abirabura.
Abdikamal Alisalad wayoboye ubu bushakashatsi bwa OMS yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko ibihugu byinshi byo muri Afurika biri mu kaga ko kuba byahura n’imfu nyinshi kandi ari byo bibyiteye
Yagize ati “Twaratangaye kuko tutizeraga ko twabona ibintu bimeze nk’ibi kuri uyu mugabane w’Afurika, twatekerezaga ko wenda byaba hagati y’imyaka 30 na 40 uhereye ubu”
Mu buryo buteye ubwoba aba bashakashatsi ngo basanze abantu 46% by’abatuye Afurika bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, iki ngo ni cyo gipimo cyo hejuru ku isi yose.

OMS ivuga ko muri Afurika ikoreshwa ry’itabi rikomeje kugenda rizamuka ku buryo abagera kuri 26% bose bakoresha itabi, ibintu ngo bigaragaza ko Abanyafurika batangiye kurusha abanyaburayi gukunda itabi.
Ibi ngo biterwa n’uko i Burayi hamaze gufatwa ingamba zisobanutse zigaragaza ko inzoga n’itabi bikwiye guhagarikwa gukoreshwa, iyi ntabwe ngo ntiraterwa muri Afurika.
Abakoze ubu bushakashatsi bemeje ko byagaragaye ko abazungu (Abanyaburayi) baracyafata Abanyafurika nk’abatiyitaho ku buryo uburozi bakora burimo itabi n’inzoga z’alcohol nyinyi babizanira Abanyafurika nabo bakabigura nk’abagura amasuka, ibintu ngo binaterwa n’uko ibihugu by’Afurika bidafite ingamba zihamye zo gukumiira bene ibi bicuruzwa.
Alisalad akomeza agira ati“Twasanze muri Afurika inganda zikora inzoga zigenzura mu mikorere, ni ibintu bidakwiye, abantu benshi ntibajya barya imbuto n’imboga, bamwe barya ibiryo bifite umwanda abandi bakarya inyama zidafite intungamubiri ahubwo zuzuyemo indwara”
Uyu mugabo avuga ko iki kibazo cyiganje mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho abatariye nabi cyane ngo baba biririye ibinure byinshi bitera umubyibuho ukabije.Aha niho n’u Rwanda ruherereye.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ku kigero cya 35% bo muri Afurika bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije kandi ngo bikaba bitera ubwoba cyane kubona abo bose bakoresha iminota iri hagati ya 21 na 386 gusa mu mirimo y’ingufu yashoboraga kubagabanyiriza uyu mubyibuho.
Iguhugu gifite ababyibushye badakora imirimo y’ingufu igihr kinii ni Mauritania bakora iminota 21 gusa naho aho bakora igihe kijya kuba kinini ni muri Mozambique bakora iminota 386.
Abagore nibo biganje mu badakora iyi mirimo mu gihe ari nabo bafite umubyibuho ukabije benshi.
Ingaruka
Ubu bushakashatsi bwa OMS buvuga ko bitewe n’iyo mwitwarire y’abanyafurika abantu miliyoni enye bazaba bamaze gupfa mu mwaka wa 2020 bazize bene izi ndwara zitandura
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Alisalad ati “Turacyarwana n’indwara zandura ariko noneho ikibazo kirakomeye kuko abantu bakabaye bakizwa no kwisuzumisha, kugirwa inama ndetse no kwirindi ubwabo nabob amaze kuba benshi kandi bashobora gupfa ndetse cyane kurenza uko abicwa n’indwara zandura bangana.”
Mu Rwanda,imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko 25% by’abantu bajya kwivuza bose baba bivuza indwara zitandura, Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ni byo byibasirwa cyane n’izi ndwara kuko 82% by’abapfa batarageza ku myaka 70 babarizwa bicwa n’izi ndwara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@Bwiza.com


