Ousmane Dembélé yanze kuva ku izima nyuma yo kwirukanwa na FC Barcelone

Sangiza iyi nkuru

Umufaransa Ousmane Dembélé yatangaje ko atagomba guterera iyo, nyuma y’uko FC Barcelone akinira ifashe umwanzuro wo kumwirukana.

Kuri uyu wa Kane ni bwo FC Barcelone yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mukinnyi, nyuma y’igihe yarayishyize mu gihirahiro akanga kongera amasezerano.

Iyi kipe binyuze muri Mateu Alemany usanzwe ari Umuyobozi wayo ukuriye ibikorwa bya siporo yemeje ko Dembélé yirukanwe, ndetse akaba agomba kugurishwa bitarenze uku kwezi.

Yabwiye urubuga rwa FC Barcelona ati: “Biragaragara ko Dembélé adashaka gukomezanya na Barcelone. Ntabwo ashaka kuba mu bagize umushinga wacu. Twabwiye Dembélé ko agomba guhita agenda. Twiteze ko Dembélé azagurishwa mbere ya tariki 31 Mutarama.”

Ousmane Dembélé mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko amakuru avuga ko adashaka gukomezanya na FC Barcelona atari yo ndetse ko yiteguye gukomeza gukinira iriya kipe.

Ati: “Ntimutekereze ko ntari mu mushinga. Ntimukanshakire impamvu ntigeze mvuga. Mfite amasezerano kandi ndahari ku bwa Xavi. Ntabwo ngomba gucika intege.”

Dembélé yakomeje avuga ko “Hari ibiganiro bigikomeje. Umu-agent wanjye ari kubikoraho, njyewe icyo nibandaho ni ikibuga.”

Uyu mukinnyi yavuze ko mu myaka ine ishize yagiye atangazwaho amakuru y’ibinyoma agaceceka, gusa igihe kikaba kigeze ngo ajye agira icyo avuga ku bimutangazwaho byose.

Dembélé yari umukinnyi wa Barça kuva mu mpeshyi ya 2017, ubwo yamuguraga miliyoni 145 z’ama-Euro (arenga Frw miliyari 145) imuvanye muri Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’u Budage.

Amasezerano y’imyaka itanu yari yarasinye kuri ubu asigaje amezi atandatu yonyine, dore ko azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

FC Barcelone yari imaze igihe mu biganiro n’abahagarariye Dembélé bigamije kumucira inzira yo kongera amasezerano, gusa impande zombi zari zarananiwe kugera ku bwumvikane kubera umurengera w’amafaranga abamuhagarariye bifuzaga.

Mu kwezi gushize Televiziyo yitwa TV3 yatangaje ko Ousmane Moussa Sissoko uhagarariye Dembélé yasabaga FC Barcelone ko kugira ngo umukiriya we yongere amasezerano agomba kugenerwa umushahara wa buri mwaka ungana na miliyoni 30 z’ama-Euro, yiyongeraho angana na miliyoni 15 ye ya Komisiyo ndetse n’umufuragiro wa miliyoni 30.

Ni amafaranga FC Barcelone yavugaga ko ititeguye kubona ahanini bitewe n’ibibazo by’ubukene imaze igihe ifite.

Amakuru avuga ko impamvu Agent wa Dembélé yakaga FC Barcelone uriya murengera w’amafaranga ari uko hari amakipe atatu bari kuganira yiteguye gutanga ibyo we n’umukiriya we bifuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *