P. Kagame na Gutteres baganiriye ku muti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro cyibanze ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Gutteres.

Abayobozi bombi baganiriye bifashishije terefoni nk’uko Perezida Kagame yabitangaje kuri Twitter ye mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere.

Yagize ati: “Mu masaha make ashize nagiranye ikiganiro cyiza n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku makimbirane ari muri Burasirazuba bwa RDC. [Twaganiriye] ku nzira n’uburyo bwo kuyagabanya.”

Perezida Kagame yagaragaje ko “gukemura ibibazo kugira ngo birangire mu mahoro biri mu biganza byacu, twubakiye [ku myanzuro ya] Nairobi na Luanda ndetse n’izindi mbaraga mpuzamahanga!”

Yunzemo ati: “Dukwiye kwiyemeza ubwacu kubishyira mu bikora.”

Perezida Kagame na Gutteres bagiranye iki kiganiro nyuma y’amasaha make ibintu birushijeho kuba bibi mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’uko iki gihugu gifashe umwanzuro wo kwirukana ku butaka bwacyo Vincent Karega wari umaze imyaka itatu ari Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa.

Umwanzuro wo kumwirukana wafatiwe mu nama nkuru ya gisirikare yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yayobowe na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.

Minisitiri w’itumanaho muri RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya Katembwe, yavuze ko icyemezo cyo kwirukana Karega “gishingiye ku bikorwa byisubiramo by’u Rwanda mu gutera RDC.”

Leta y’i Kinshasa kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo imirwano yongeraga kubura hagati yayo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23; yakunze gushinja iy’i Kigali kuba ari yo iri inyuma y’uriya mutwe.

Ni ibirego cyakora cyo u Rwanda rwakunze guhakana kenshi, rukagaragaza ko ikibazo cy’impande zombi zihanganye mu ntambara ari icy’abanye-Congo ubwabo.

M23 kuri ubu yamaze kwigarurira uduce dutandukanye tw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru turimo umujyi wa Bunagana, Rutshuru Centre, Kiwanja ndetse n’Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo.

Ni nyuma y’imirwano ikomeye imaze icyumweru n’iminsi ine isakiranya abarwanyi bayo n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC). Ni imirwano bivugwa ko yatumye abaturage barenga 50,000 bava mu byabo; ndetse ngo harimo na bamwe mu basivile bayikomerekeyemo abandi bayitakarizamo ubuzima.

Kuri ubu hari impungenge z’uko iyi mirwano igikomeje ishobora kototera Umujyi wa Goma utuwe n’abarenga miliyoni imwe.

U Rwanda ruheruka gutangaza ko Ingabo zarwo kuri ubu ziryamiye amajanja ku nkike zarwo na RDC; nyuma y’uko iyi mirwano isa n’aho iri gusatira imbibi zarwo.

Rwavuze ko kuri ubu ruri gukurikiranira hafi ibiri kubera hakurya, rushimangira ko rugihangayikishijwe n’ubufatanye buri hagati ya (FARDC) n’umutwe wa FDLR rwakunze kugaragaza nka nyirabayazana w’umwuka mubi warwo na RDC.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. P. Kagame na Gutteres baganiriye ku muti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC
    Ariko se kuki Perezida Kagame yemera gukururwa mu birebana na Kongo kandi byitwa ko bamubeshyera ngo niwe nyirabayzana? Asinyira M23 kuki?

  2. P. Kagame na Gutteres baganiriye ku muti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC
    Ariko se kuki Perezida Kagame yemera gukururwa mu birebana na Kongo kandi byitwa ko bamubeshyera ngo niwe nyirabayzana? Asinyira M23 kuki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *