Perezida Paul Kagame, yashinje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gutuma u Rwanda ruhezwa mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) iheruka kubera i Kinshasa.
Inama ya CEEAC yabaga ku nshuro yayo ya 22 yabereye i Kinshasa ku wa 25 Gashyantare 2023.
Mu bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Faustin-Archange Touadera wa Repubulika ya Centrafrique, Idriss Deby Itno wa Tchad na Ali Bongo Ondimba wa Gabon.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 11 bigize uriya muryango.
Byari byitezwe ko Perezida Paul Kagame aza kwitabira iriya nama cyangwa akayoherezamo i Kinshasa intumwa imuhagararira, gusa birangira nta ntumwa n’imwe igaragayeyo.
Perezida Paul Kagame mu ibaruwa yandikiye mugenzi we Assoumani Azali w’Ibirwa bya Comores uheruka gusimbura Macky Sall wa Sénégal ku nshingano z’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yavuze ko Congo Kinshasa ari yo yategetse ko u Rwanda ruhezwa muri iriya nama.
Muri iyi baruwa yanditswe ku wa 03 Werurwe, Umukuru w’Igihugu yamenyeshaga mugenzi we wa Comores ko mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iheruka kubera i Addis-Abeba muri Ethiopia hari inenge nyinshi zayigaragaye yifuza ko zazaganirwaho mu nama itaha ya AU.
Muusozo w’iyi baruwa ni ho Perezida Kagame avuga uburyo ki Congo yasabye ko u Rwanda ruhezwa muri iriya nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bya CEAAC, nyamara rusanzwe ari umunyamuryango wuzuye w’uriya muryango.
Ati: “Nagira kandi ngo nkumenyeshe ko u Rwanda rwahejwe kwitabira inama ya 22 isanzwe ya ECCAS/CEEAC yabereye i Kinshasa muri RDC ku wa 25 Werurwe, ku mabwiriza y’igihugu cyari cyayakiriye.”
“Ibi byabaye mu gihe hari urwandiko rwemewe n’amategeko rwo muri Komisiyo ya CEEAC rwanditswe ku wa 14 Werurwe, rwemera ko u Rwanda nk’umunyamuryango wuzuye rwagombaga kwitabira mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibisobanura kuri iri yica ry’amasezerano agenga CEEAC ritemewe byarasabwe.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko inzego zigize umugabane wa Afurika zitazigera zifatwa nk’izifite gahunda n’abaturage batuye uyu mugabane ndetse n’abafatanyabikorwa bawo, mu gihe byakomeza kwemerwa ko hari abakora ibintu uko bishakiye.
Congo Kinshasa yatumye u Rwanda ruhezwa mu nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bya CEAAC, mu gihe muri iki gihe umwuka utifashe neza hagati y’ibihugu byombi.
Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo, gusa u Rwanda na rwo rukayishinja kuba Ingabo zayo zikorana n’umutwe wa FDLR ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano.


