Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati, kugeza igihe umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa.
Ni ibikubiye mu itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasohoye mu izina rya Perezida Kagame.
Iri tangazo rivuga ko “Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza, Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame, yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki ya 9 Nzeri kugeza igihe azatabarizwa.”
Ku mugoroba w’ejo ku wa Kane tariki ya 08 Nzeri ni bwo byamenyekanye ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze, aguye mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Balmoral muri Ecosse.
Uyu mukecuru wari umaze imyaka 70 ku ngoma, yatanze afite imyaka 96 y’amavuko ahita asimburwa n’umuhungu we Charles wafashe izina ry’umwami Charles III.
Umwamikazi Elizabeth II yari asanzwe ari Umuyobozi w’icyubahiro w’umuryango wa Commonwealth uhuriwemo n’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byibumbiye muri uriya muryango, by’umwihariko Perezida Paul Kagame akaba ari we uwuyoboye muri iki gihe.
Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yanihanganishije u Bwongereza n’umuryango w’Umwamikazi Elisabeth II, ashima umusanzu yatanze mu kubaka Commonwealth.
Ati: “Muri ibi bihe by’akababaro kubera itanga ry’Umwamikazi Elisabeth II, turazirikana imyaka 70 yari amaze ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bigize Commonwealth. Commonwealth igezweho ni wo murage asize. Ndihanganisha Umwami, Umugabekazi n’abaturage bose n’u Bwongereza na Commonwealth.”
Mu bandi bababajwe n’itanga ry’uriya mwamikazi barimo Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, akaba umwe muri 15 babuyoboye ku ngoma ye.
Abandi ni Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wavuze ko Umwamikazi Elizabeth yaharaniye ubumwe bw’u Bwongereza mu myaka 70 ishize, ati: “Ndamwibuka nk’inshuti y’u Bufaransa, umwamikazi w’umutima mwiza waharaniye isura nziza y’igihugu cye n’ikiragano cye.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, we yavuze ko mu myaka irenga 70, Umwamikazi w’u Bwongereza ariwe wari ku ruhembe rw’umudendezo n’agaciro k’abaturage b’u Bwongereza.
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika yavuze ko we n’umugore we, Melania, batazigera bibagirwa ubugwaneza bw’Umwamikazi Elizabeth II. Ati “Amasengesho yacu tuyerekeje ku baturage beza b’Ubwami bw’u Bwongereza muri iki gihe twibuka ubuzima bw’agaciro bwe n’ibyo yakoreye abaturage.”
Yasoje agira ati “Imana ihe umugisha Umwamikazi kandi akomeze kuyobora mu mitima yacu”.
Perezida Biden yunamiye Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, watanze. Yavuze ko bahuye bwa mbere mu 1982, icyo gihe uyu mugabo usigaye uyobora Amerika yari mu itsinda ry’abasenateri bari bagiriye uruzinduko mu Bwongereza.
Yavuze ko yishimira ko no muri Nyakanga 2021 bahuye bwa mbere Biden ari Perezida wa Amerika. Yavuze ko Elizabeth atanze yarahuye n’abakuru b’ibihugu ba Amerika 14, ndetse ko mu bihe bigoye yagiye aba hafi Abanyamerika , atanga urugero ku gihe Amerika yibasirwaga n’ibitero by’iterabwoba ku wa 11 Nzeri 2001.
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya we yavuze ko gutakaza umwamikazi ari ‘igihombo kidashobora gusanwa’ u Bwongereza n’Isi bagize.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, uw’u Buhinde Narendra Modi ndetse n’abandi bategetsi batandukanye hirya no hino ku Isi na bo batambukije ubutumwa bufata mu mugongo Abongereza ndetse n’umuryango w’umwamikazi by’umwihariko.



2 Responses
P. Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda na EAC yururutswa kugeza igihe umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa
Mbega ishyano ryahwiriye urwanda.
Kigeli yaratanze arumwami wurwanda ntimwamanuye ibendera numunota umwe,
Umunyamahanga aratanze ngo amabendera amanurwe.
Mana yirwamda wagiyehe ????????
P. Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda na EAC yururutswa kugeza igihe umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa
Mbega ishyano ryahwiriye urwanda.
Kigeli yaratanze arumwami wurwanda ntimwamanuye ibendera numunota umwe,
Umunyamahanga aratanze ngo amabendera amanurwe.
Mana yirwamda wagiyehe ????????