P. Kagame yateguje Tshisekedi ko aho gushwanyaguza u Rwanda ari we uzashwanyagurika

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yasubije mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze ateguza u Rwanda “kurushozaho intambara akarushwayaguza”, amumenyesha ko ibyo ateganya gukorera u Rwanda ari we bizabaho.

Perezida Kagame yasubije Tshisekedi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza mu 2023, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga ku meza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori bisoza umwaka wa 2023.

Ku Cyumweru tariki ya 31 Ukuboza Komisiyo yigenga y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI) yemeje ko Tshisekedi yatorewe kuyobora RDC muri manda ya kabiri izamara imyaka itanu.

CENI ivuga ko yatsinze ku majwi 73%, ahigitse abarimo Moà¯se Katumbi Chapwe wamukurikiye n’amajwi 18% cyo kimwe na Martin Fayulu wagize amajwi 5%.

Tshisekedi yatorewe gukomeza kuyobora RDC mu gihe hashize igihe kirekire umwuka utifashe neza hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Ni umwuka mubi uzingiye ku kuba Kinshasa imaze igihe ishinja Kigali guha ubufasha umutwe wa M23 utajya imbizi n’ubutegetsi bwayo, gusa uruhande rw’u Rwanda na rwo rugashinja RDC kugirana imikoranire n’umutwe wa FDLR bahuje umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Tshisekedi yongeye gushimangira ko afite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda ku wa 18 Ukuboza, ubwo yasorezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza ahitwa Sainte-Thérèse mu mujyi wa Kinshasa. Icyo gihe yabwiye abanye-Congo ko nibamutora azahuriza hamwe abagize Inteko Ishinga Amategeko bakamuha uburenganzira bwo gushoza intambara ku Rwanda.

Ati: “Nimuramuka mwongeye kungirira icyizere, hanyuma u Rwanda rugakomeza ibyifuzo byarwo mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, nzahuriza hamwe imitwe yombi mu nteko ishinga amategeko yacu kugira ngo nemererwe kubashozaho intambara, kandi tuzajya i Kigali.”

Ni Tshisekedi washinje Perezida Paul Kagame “kwinezezanya n’abahoze ari abayobozi ba RDC”, ashimangira ko yiteguye “gusubiza ku bushotoranyi ubwo ari bwo bwose.”

Yunzemo ati: “Paul Kagame ashobora gukina na buri wese, ariko hapana na Félix Tshisekedi. Njye ndi béton.”

Perezida Paul Kagame ubwo yari muri biriya birori byabereye muri Kigali Convention Center, yabwiye Tshisekedi ko ntacyo u Rwanda rutazi ku bijyanye n’intambara.

Byari mbere yo kumuburira ko aho kurushwanyaguza ari we [Tshisekedi] uzashwanyagurika.

Ati: “We arategura guhungabanya umutekano w’u Rwanda, imigambi ye ni ugutera u Rwanda akarushwanyaguza. Icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze, turahazi. Ahubwo bizaba kubatekereza kugira gutyo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma y’amagambo ya Tshisekedi (n’ubwo atigeze amwerura mu izina) hari abamusabye kutayaha agaciro [kuko Tshisekedi yayakoresheje nk’iturufu yo kugira ngo yibonere amajwi], gusa abasubiza ko bidashoboka.

Yavuze ko kuri we agomba kwitegura kugeza igihe azabonera ibimenyetso simusiga byerekana ko Tshisekedi atari akomeje ibyo yavugaga ku Rwanda.

Yunzemo ati: “Kuri twebwe ntacyo tutabonye, nta gishobora kutubaho kiri hanyuma y’icyatubayeho. Rero ushaka kudukiriraho cyangwa kudukoresha kugira ngo agere ku bye, ibyo biramureba.”

Perezida Paul Kagame yunzemo ko yakabaye yizera ko nta kibi Tshisekedi yifuriza u Rwanda, gusa akaba atabikozwa bijyanye no kuba muri iyi si nta wushobora kuba yagutabara nta nyungu runaka agutezeho.

Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyarubaho cyose birenze ibyo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bijyanye no kuba rwayayigiyemo isomo ry’uko rugomba kwibeshaho ubwarwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *