Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya kumuha umusada wo kumufasha gusaba inyeshyamba z’umutwe wa M23 guhagarika imirwano zihanganyemo na FARDC, no kuva mu bice zigaruriye.
Ni amakuru yemejwe n’ibiro bya Kenyatta kuri ubu ufite inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu itangazo rigenewe abanyamakuru byasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022.
Kenyatta ku Cyumweru gishize yagiriye uruzinduko i Kinshasa rwasize agiranye ibiganiro na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Congo; mbere y’uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru agirira uruzinduko mujyi wa Goma uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aha i Goma yahahuriye n’ibihumbi by’abanye-Congo bahungiye mu nkambi y’impunzi ya Kanyarucinya, nyuma yo kuva mu byabo kubera imirwano ikomeje gusakiranya Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Amakuru aturuka muri Congo avuga ko inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru; by’umwihariko muri Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo.
Ni imirwano kugeza ubu igikomeje nyuma yo kubura byeruye mu cyumweru gishize.
Uhuru Kenyatta wari muri Congo mu ruzinduko rwari mu muhate wo gutegura itangira ry’ibiganiro by’amahoro hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa kiriya gihugu, ibiro bye byatangaje ko nyuma yo gusura Goma yagiranye ikiganiro kuri terefoni n’abarimo Perezida Paul Kagame.
Mu bandi baganiriye harimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Gutteres cyo kimwe na Perezida Tshisekedi.
Kenyatta mu kiganiro na Perezida Kagame, ngo “yamumenyesheje iby’uruzinduko rwe i Goma ndetse n’ubuzima buteye ubwoba yiboneye mu nkambi y’abavuye mu byabo.”
Aba banyacyubahiro bombi byarangiye bemeranyije ko hakenewe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama y’abagaba bakuru b’Ingabo za EAC iheruka guteranira i Bujumbura mu Burundi, by’umwihariko uwo “kohereza by’ako kanya Ingabo z’akarere muri RDC kugira ngo zifate ibice byigaruriwe na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru”, ku bw’amahoro n’umutekano by’abasivile.
Ibiro bya Kenyatta byunzemo ko Kenyatta na Perezida Kagame bemeranyije ko hakenewe ko imirwano ihagarara mu buryo bwihuse, ndetse Perezida w’u Rwanda yemera gutanga umusada mu gusaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice yigaruriye.
Byagize biti: “Nyakubahwa Perezida (Rtd) Uhuru Kenyatta mu kiganiro na Perezida Kagame, bemeranyije ko bikenewe ko imirwano ihita ihagarara, ndetse Perezida Kagame yemeye gufasha umuhuza wa EAC mu gusaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice yigaruriye…”.
Perezida Kagame yemeye gutanga buriya bufasha, mu gihe M23 idakozwa ibyo guhagarika imirwano cyangwa kuva mu bice yafashe, ngo kuko nta handi abarwanyi bayo bafite ho kwerekeza.
Ku wa Mbere w’icyumweru gitaha ni bwo biteganyijwe ko Leta ya Congo igomba kugirana ibiganiro by’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya (bizabera i Nairobi), gusa Kinshasa yarahiye ko idashobora kuganira na M23, keretse abarwanyi bayo babanje kuva muri biriya bice birimo n’Umujyi wa Bunagana bamaze amezi hafi atanu bagenzura.
Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo kandi ba Perezida Kagame, Tshisekedi na Ndayishimiye bamaze gutumirwa mu nama iteganyijwe kubera i Luanda muri Angola; gusa ntibiramenyekana niba bazitabira ubutumire bahawe na Perezida João Lourenço.

14 Responses
P. Kagame yemeye gutanga umusada wo gusaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice yafashe
Ariko mwareka abacongoman bagakemura ibibazo byabacongoman mubashakire aho batura rero hatekanye

Ikibazo si icy’abakongomani gusa. Abarwanyi bafatwa benshi ni abanyarwanda! Ndetse ibihugu byinshi ntibikivuga za FDLR n’indi mitwe, bose basigaye bavuga Urwanda na M23 ko aribo batera akaduruvayo mu karere! Ikindi nuko iyo bavuga uruhande rwakwiyambazwa mu kugarura amahoro, bose bavuga Urwanda! Bivuze ko intambara ibera mu karere yabaye iya Rwanda – DRC! Nirangira neza kandi vuba Kongo izabyungukiramo. Yarangira, itarangira, Urwanda ntacyo rubyungukiramo yuko hari byinshi byangiritse ku bulyo budasubirwaho.

Ariko uhuru kenyata nawe ari kunsetsa kbsa ngo M23 ngo bave aho bafashe hanyuma se bigende gute ko na kongo yanga ko bagirana ibiganiro!? Hubwo se kongo ikomeje kwanga bwo Uhuru azabyifatamo gute?

Kwemera kubana nabavuga ikinyarwanda bitwayiki abavuga ikindandi cyangwa iguhunda nizindi ndimi zitandukanye kuki bumva aribo ba congomani bonyine batazi igihe bagereye muri congo? Bave kumacakubiri

Bobo urimukuri pe ahondemeranya nawe kbx!Kuko muri congo habarizwamo indimi zirenga mirongo namoko arenga mirongo sinzimpamvu abavuga ururimi rwikinyarwanda aribobarondorwa gs M23 Ndinkayo ntagace nakamwe narekura mugihe leta ya congo itaremera gushyira mubikorwa ibyo isabwa.

INTAMBARA IGOMBA GUHAGARARA

Impunzi z’abacongomani rwose zimaze imyaka irenga 25 ziba mu nkambi zirababaye, nibumve agahinda kabo? Kuki Congo itabahamagarira gutaha mu byabo aho ba sekuruza babo bababyariye, yabona barambiwe bagatera intambara bati nimureke kurwana noneho tuganire nabyo ntibyubahirize? Biratanga icyizere koko? Intambara ni mbi ntawe uyishaka, ariko congo nihangayikishwe n’abaturage bayo babayeho nabi mu nkambi mu Rwanda n’ahandi, nk’uko president Kagame yamye aha karibu impunzi n’interahamwe zose ngo bagaruke mu rwababyaye bareke gukerakera mu mashyamba.