PAC yavuze ku kibazo cy’abayitaba bahinda umushyitsi

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite (PAC) ivuga ko abayobozi badakwiye kuzajya bitaba uru rwego bumva ko bagiye gukangwa, kubwirwa nabi cyangwa gutitizwa. Nanone ngo igitsure ntikibura mu rwego rwo guca akajagari k’abatabasha gusobanura ibyo babazwa.

Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio kuri uyu wa 1 Ukwakira  2019, Umuyobozi wa PAC, Depite Ngabitsinze Jean Chrisostome, yavuze ko iyi myumvire  atari yo.

Depite Ngabitsinze avuga ko  iyi myitwarire ishobora kugaragara ku rwego runaka rwatumijwe rukabura uko rubazwa bitewe n’ibyo rukurikiranweho.

Yemeza ko ahubwo iyo abantu batabashije gusobanura ibyo babazwa biba bigaragaza neza ko hashobora kuba harimo amakosa cyangwa bibashinja kugira uruhare mu byo babazwa.

Ati “PAC yo ntabwo yinangira, kandi buriya byagorana ngo usange twicishije bugufi ku muntu utabashije gusobanura ibintu yamenyeshejwe n’urwego rw’umugenzuzi mukuru kandi nyamara yarabimenyeshejwe mbere. Buriya niba warakoze ikintu ugahamagazwa muri PAC rwose hari abantu bahagera bakabura icyo bavuga, rero tubitwayeho gutyo wasanga twabaye urwego rukorera mu kajagari.”

Umuyobozi wa PAC avuga ko mu byumweru bibiri bamaze bahamagaza ibigo, muri uyu mwaka wa cyenda PAC ibayeho, hatumiwe inzego zisaga 60.

Ibyo bigo byongewemo ibitaro by’uturere kuko ngo mbere ubusanzwe byari ibigo bishamikiye ku turere, ariko bikaba byarahamagajwe ukwabyo kuko ngo byari bifite raporo zitari nziza.

Ibyo kandi ngo byakozwe mu rwego rwo kurushaho kumenya no gucukumbura ibyagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kugeza ku baturage uko ibyabo bicunzwe no kurushaho gushyiramo uburyo bushya bwo kubicukumbura.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

PAC ivuga ko muri uko guhamagazwa kw’ibigo, byagaragaye ko Frw miliyari 250 zakoreshejwe nabi ariko ngo ni akabazo gato hagendewe ku ngengo y’imari Leta iba yakoresheje. Gusa avuga n’ubwo aya mafaranga atari menshi, adakwiriye gukoreshwa nabi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *