Amakuru agera kuri Bwiza.com, aravuga ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi uzwi ku izina rya Pacson yibye ‘iPad’ ya television nshya “BTN”, bari basanzwe bakoresha mu biganiro bitandukanye bamubaza akabihakana ariko akagira isoni zo kugaruka ku kazi ndetse agatangaza ko asezeye ku mwuga w’itangazamakuru.
Mu minsi ishize nibwo Pacson yatangarije kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda ko asezeye ku mwuga w’itangazamakuru, aho yavugaga ko agiye kwibanda cyane muri muzika dore ko ari amaze kumenyekana mu njyana ya Rap.
Gusa andi makuru yatugezeho tuyahawe n’umwe mu bashinzwe ibyuma byikoranabuhanga bikoreshwa mu biganiro bica kuri iyo televiziyo, yadutangarije ko Pacson mbere y’uko asezera mu mwuga w’itangazamakuru yari amaze iminsi yaratorotse akazi yari asanzwe akora kuri BTN nyuma y’ibura rya ‘iPad’ yakoreshwaga mu biganiro basoma ubutumwa bw’abakurikirana iyo television.
Uyu mutangabuhamya utashatse ko amazina ye tuyashyira muri iyi nkuru kubw’umutekano we, yatangiye adusobanurira uburyo uyu muhanzi yaba yaratwaye iyo ‘iPad’.
Yagize ati” Pacson yabanje gukora mu biganiro byo ku manywa, nyuma aza guhindura ibiganiro atangira gukora ikiganiro cya rimwe mu cyumweru, aho yagombaga kujya akora nijoro buri wa gatanu w’icyumweru, sinibuka neza umunsi ariko hashize nk’ukwezi ahagaritse akazi nyuma y’ibura rya ‘iPad’ yakoreshwaga mu biganiro utashidikanyaho ko ariwe wenda ushobora kuba yarayitwaye, ubwo yaje ku kazi ari nijoro bitewe n’uburyo yari ameze biba ngombwa ko bamubuza gukora ikiganiro, hanyuma mu gusohoka aza gusaba agafunguzo avuga ko agiye mu bwiherero arinjira.”
Akomeza avuga ko yongeye arasohoka, basubiye aho ‘iPad’ yari icaginze basanga ntayihari, kuko ariwe muntu wari wasohotsemo bwa nyuma nta wundi wari gukekwa, byabaye ngombwa ko bamubona kuri telefoni nyuma y’iminsi itatu kuko icyo gihe fone ye ntiyaririho, baramuhamagaye bamubaza iby’iyo iPad ababwira ko ntayo yabonye barabyihorera birarangira, “icyatumye dukeka byimazeyo ko ariwe ushobora kuba yarayitwaye ni uko yagize isoni zo kugaruka mu kazi ndetse nyuma y’iminsi mike agahita atangaza ko ahagaritse umwuga w’itangazamakuru”.
Uyu mutangabuhamya kandi yatubwiye ko bagerageje gukurikirana uyu munyamakuru ariko kuko nta bimenyetso bihagije bari bafite babona ntacyo bizatanga barabyihorera.
Ku ruhande rwa Pacson, Bwiza.com yagerageje kumuhamagara ku murongo wa telephone ye igendanwa arayifata yumvishe icyo tumwifuzaho ko ari ukumubaza ku bimuvugwaho ahita akupa telephone.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho
Bwiza.com


