Papa Francis yahaye umugisha ubutinganyi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Kiliziya Gaturika ku isi arahamya ko ibyanditswe mu gatabo Piccolo Uoyo ko nta kibazo mu gihe benshi bemeza ko kamamaza ubutinganyi mu bana no mu bantu bakuru. Ibi Papa akaba yabihamije ubwo yahaga umugisha iki gitabo.

Tariki ya 29 Kanama 2015, Papa Francis yishimiye ndetse aha umugisha agatabo gato kagenewe abana bo mu gihugu cy’u Butaliyani kerekana uburyo n’inyamaswa zisigaye zikora ubutinganyi, aka gatabo kakaba karanditswe n’uwitwa Francesca Pardi.
Aka gatabo kahawe izina rya Piccolo Uovo ngo gafite intego yo guha uburenganzira ubutinganyi mu gihugu cy’u Butaliyani, bikaba byanateje impaka zidasanzwe muri kiriya gihugu ko bitari bikwiye , ndetse hakaniyongeraho kuba karagenewe abana kuko ngo kanditse mu rurimi rworoheje ku buryo bazajya babasha kukisobanurira.
Ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru kivuga ko kuba aka gatabo gasa n’akamamaza ubutinganyi muri iki gihugu, ntibikuraho kuba abayobozi bo mu gace ka Venice, Aho aka gatabo kasohokeye batavuga rumwe ku burenganzira buha abantu kuryamana bahuje ibitsina.
Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, nibwo umuyobozi w’aka karere Luigi Brugnaro yari yamaganye aka gatabo, ndetse anamagana ibindi bikorwa bishobora gukurura ubutinganyi cyane cyane mu bigo by’amashuri.
Aka gatabo Piccolo Uovo kerekana amafoto y’inyamaswa zo mu miryango itandukanye ebyiri ebyiri zihuje ibitsina, zirimo imvubu, Kangaro, Penguin, imbwa n’izindi, ndetse n’ibindi bimenyetso bitandukanye byerekana ko izo nyamaswa zihuza ibitsina.
Nk’uko bitangazwa n’umwanditsi w’aga gatabo Francesca Pardi, ngo yatunguwe no kwakira ubutumwa buturutse kuri Papa buvuga ko agatabo ke kemewe ko kadakwirakwiza ubutinganyi nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ko harimo n’amahame abakatolike bakwiye kugenderaho no kwigiramo.
papa
Nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bo muri iki gihugu bari bamaze iminsi basaba ko ibitabo bisaga 250 by’abanditsi batandukanye byakurwa mu masomero yo muri iki gihugu, nibwo Papa Francis yafashe aka gatabo kari gaherutse gushyirwa ku mugaragaro agaha umugisha ndetse yerekana ko ashyigikiye ibigakubiyemo.
Francesca Pardi
Abayobozi batandukanye bo muri iki gihugu, ntibashyigikiye na busa ibikubiye muri aka gatabo, dore ko hari n’abavuga ko ibirimo atari ibintu byo kwigisha abana batoya kuko bashobora kubikurana.
Peter Wells, ni umunyamabanga wa Vatican, yagize ati : “Ubutatatifu bw’ikintu bugaragazwa n’imikoresherezwe yacyo, ibyo twakwigisha abana bato, nibyo bazakurana kuko ari byo batojwe.”
Nk’uko bitagazwa n’ikinyamakuru The Guardian , muri Kamena uyu mwaka, hari hasohotse ibindi bitabo bigera ku 8 bivuga ku butinganyi, aho umwanditsi wabyo yihanijwe n’inzego z’ubuyobozi, ndetse muri uku kwezi kwa 7 gushize ngo urugo rwe rukaba rwaragabweho igitero n’abantu batazwi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *