Papa Francis yasabye ko amahuriro y’abatinganyi bo muri kiliziya Gatolika yaheshwa umugisha

Sangiza iyi nkuru

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatulika Papa Francis yakinguye amarembo kugira ngo bamwe mu bapadiri gatolika baheshe umugisha ihuriro ry’abahuje ibitsina bityo bakaba babana bagasezerana imbere y’Imana.

Ibi yabigarutseho mu ntangiro z’iki Cyumweru muri kiliziya ya St. Peter’s Square i Vatican, aho yavuze ko ababana bahuje ibitsina bashobora kwitabwaho mu buryo bw’imibanire nk’uko ibyiyumviro byabo bibibasaba.

Mu 2021, Vatikani yavuze ko idashobora kwihanganira ubumwe bw’abahuje ibitsina kuko “Imana idashobora guha umugisha icyaha, bikaba bitandukanye n’ibyatangajwe kuri uyu wa mbere aho papa yavuze ko hashobora kubaho impinduka bagafashwa.

Guhesha umugisha abatinganyi muri Kiliziya Gatoliki mu rushako, ngo ni uburyo bwo kwirinda ivangura aho ngo umuntu wiyumvamo gushakana na mugenzi we yahabwa umugisha mu rwego rwo kwirinda ivangura.

Aha Papa Francis yabajijwe icyo yavuga ku kuba abagore badashobora gukomorerwa ku itegeko ryashyizweho na Papa John Paul II ribakumira ku gutanga amasakaramentu ,avuga ko hazarebwa icyakorwa ariko anashimangira ko bijyanye n’amahame ya kiliziya.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Papa Francis yasabye ko amahuriro y’abatinganyi bo muri kiliziya Gatolika yaheshwa umugisha
    Erega ubwoko bw’Imana bwaragambaniwe.

    Icyakora haragowe uzayobya intore z’imana kdi azabona ishyano kuko uwo wese ufatwa nkikitegererezo akarwanya amategeko y’imana azabona ishyano azarohorerwa mu muriro utazima kumunsi w’imperuka

    Satan aranze atsinze koko kiliziya?

    Nimweze imibiri yanyu muyitureho igitambo kizima bityo kiliziya mwirinde kuyifata nka ziriya nyubako ziyoborwa nabapagani twahoze tubeshywako ari ba nyirubutungane ahubwo kiliziya ibe umubiri wacu duhore duharanira kweza kiliziya nyakuri

  2. Papa Francis yasabye ko amahuriro y’abatinganyi bo muri kiliziya Gatolika yaheshwa umugisha
    Erega ubwoko bw’Imana bwaragambaniwe.

    Icyakora haragowe uzayobya intore z’imana kdi azabona ishyano kuko uwo wese ufatwa nkikitegererezo akarwanya amategeko y’imana azabona ishyano azarohorerwa mu muriro utazima kumunsi w’imperuka

    Satan aranze atsinze koko kiliziya?

    Nimweze imibiri yanyu muyitureho igitambo kizima bityo kiliziya mwirinde kuyifata nka ziriya nyubako ziyoborwa nabapagani twahoze tubeshywako ari ba nyirubutungane ahubwo kiliziya ibe umubiri wacu duhore duharanira kweza kiliziya nyakuri

  3. Papa Francis yasabye ko amahuriro y’abatinganyi bo muri kiliziya Gatolika yaheshwa umugisha
    Ariko mwibuke ko Paapa ahanganye n’ikindi kibazo cy’Abapadiri be ibihumbi n’ibihumbi bashinjwa gufata abana ku ngufu (pedophilia).Nkuko ijambo ry’imana rivuga,ntabwo tugomba guhunga abanyabyaha.Ariko abanga kwihana,ntabwo tugomba gusangira nabo cyangwa se kubasuhuza.Ngo kugirango bagire isoni,nibihana tubagarure mu kiliziya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *