Papa Francis yatangaje igihe ashobora kugerera mu burasirazuba bwa RDC

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje igihe ashobora kugerera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Papa Francis yabimenyesheje abanyamakuru kuri uyu wa 15 Nzeri 2022 ubwo yari avuye mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga muri Kazakhstan.

Abajijwe ku nzinduko ateganya mu gihe kiri imbere, yasubije ko mu Gushyingo 2022 azajya muri Bahrain, kuko yumva ivi rye ritagifite ikibazo.

Muri Nyakanga 2022, Papa Francis yagombaga kugirira uruzinduko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) no muri Sudani y’Epfo, ariko habura iminsi mike atangaza ko yarusubitse bitewe n’ikibazo cy’ivi.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yatangaje ko nta gihindutse, azasura ibi bihugu muri Gashyantare 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *