Papa Fransisiko yagize Padiri Eduard Sinayobye Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu

Sangiza iyi nkuru

Padiri Edouard Sinayobye wari Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyumba, yagizwe na Papa Fransisiko Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yari imaze imyaka ibiri iyoborwa by’agateganyo na Musenyeri Hakizimana Celestin.

Kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya saa sita nibwo aya makuru yatangajwe na Radio Vatican ivuga ko Musenyeri Sinayobye yatoranyijwe n’Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Fransisiko.

Musenyeri Hakizimana wayoboraga Diyosezi ya Cyangungu by’agateganyo abikomatanyije no kuyobora Diyosezi ya Gikongoro, yatangiye kuyiyobora nyuma y’urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene wapfuye mu 2018.

Padiri Sinayobye wayoboraga Seminari Nkuru ya Nyumba ibarizwa muri Diyosezi ya Butare, yavukiye mu Karere ka Gisagara ku itariki ya 20 Mata 1966, ahabwa Ubusaseridoti kuwa 12 Kanama 2000.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *