Mu gihe Isi yose ikomeje kwibuka ibitero by’ibisasu bya kirimbuzi byibasiye imijyi ya Nagasaki na Hiroshima mu Buyapani, Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Leo XIV, yasabye abayobozi b’Isi n’abafata ibyemezo kuzirikana ingaruka ibyemezo bafata bigira ku batuye Isi bose.
Ni ubutumwa yatanze abinyujije muri X kuri iki Cyumweru, itariki 10 Kanama 2025 mu gihe hibukwa imyaka 80 ishize imijyi ya Nagasaki na Hiroshima iteweho ibisasu bya bombe atomiques na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.
Papa yagize ati: “Reka dukomeze dusenge kugirango intambara zose zirangire. Isabukuru y’imyaka 80 y’ibitero bya bombe byibasiye Hiroshima na Nagasaki byongeye kwibutsa Isi yose kwamagana gufata intambara nk’uburyo bukwiye bwo gukemura amakimbirane.”
Yakomeje agira ati: “Reka abafata ibyemezo bajye bazirikana ko ari bo bagomba kwirengera ingaruka z’amahitamo yabo ku bantu bose. Ntibakirengagize ibyo abanyantege nke bakeneye, n’icyifuzo rusange cy’amahoro.

Papa Leo XIV kandi yakomoje ku bibazo biri muri Haiti agira ati: “Ibibazo by’abaturage ba Haiti biragenda byiyongera. Buri gihe haravugwa ubwicanyi, ihohoterwa ryubwoko bwose, gucuruza abantu, guhungishwa ku gahato, no gushimuta. Ndasaba mbikuye ku mutima ababifitemo uruhare bose kurekura ingwate ako kanya, kandi ndasaba inkunga ifatika y’Umuryango Mpuzamahanga mu gushyiraho imibereho n’inzego bizemerera Abanyahayiti kubaho mu mahoro.”
Ku itariki ya 6 na 9 Kanama 1945, Amerika yarashe ibisasu bibiri bya kirimbuzi mu mijyi y’u Buyapani ya Hiroshima na Nagasaki, mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Ibisasu byahitanye abantu bari hagati ya 150.000 na 246.000, abenshi muri bo bakaba bari abasivili, kandi nibwo bwonyine haheruka gukoreshwa intwaro za kirimbuzi mu ntambara.


