Algeria-Africa-Pope_1776075501

Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko rw’amateka mu bihugu 4 bya Afurika

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko runini muri Afurika, ari narwo rugendo rwe rwa mbere runini mu mahanga kuva yatangira kuyobora Kiliziya Gatolika.

Amakuru aturuka i Vatican avuga ko Papa yatangiye uruzinduko kuva kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mata ruzasozwa ku itariki ya 23 Mata, akanyura muri Algeria, Cameroun, Angola na Guinea Equatorial.

Muri uru ruzinduko, biteganijwe ko azagaruka ku bibazo bireba amahoro, abimukira, kurengera ibidukikije, urubyiruko, ndetse n’ubuzima bw’umuryango.

Urugendo yarutangiriye muri Algeria, aho azamara iminsi ibiri, ndetse akaba abaye Papa wa mbere usuye iki gihugu kiganjemo Abayisilamu.

Biteganijwe ko azahura n’abayobozi mu gihugu ndetse n’abagize umuryango w’Aba- “Augustinian” kandi azasura urwibutso rw’intambara y’ubwigenge muri Algeria kuva mu 1954 kugeza mu 1962.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *