Kuri uyu wa Gatandatu, Papa Francis yasabye abaturage n’abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo “guhindura page” no gushyiraho inzira nshya z’ubwiyunge, amahoro n’iterambere.
Umushumba wa Kiliziya Gaturika yasohoye ubutumwa bwa videwo ku munsi yateganyaga gutangira urugendo rw’icyumweru, yasubitse, mu bihugu byombi byo muri Afurika. Yahagaritse urugendo mu kwezi gushize kubera ububabare bwo mu ivi butuma kugenda no guhagarara bimugora.
Muri ubwo butumwa nk’uko tubikesha Euronews, Papa yavuze ko “yatengushywe cyane” n’uko ibintu byagenze ndetse anasezeranya kuzasura ibi bihugu “vuba bishoboka.”
Yasabye abaturage b’ibihugu byombi kutemera ko bamburwa ibyiringiro nubwo hari ihohoterwa, umutekano muke, ihungabana rya politiki, n’ubukene bamazemo igihe kirekire.
Papa Francis yagize ati: “Ufite ubutumwa bukomeye, mwese, guhera ku bayobozi banyu ba politiki: Ni uguhindura page kugira ngo ducanire inzira nshya, inzira nshya z’ubwiyunge n’imbabazi, kubana neza n’iterambere.”
Yavuze ko abayobozi ba politiki bagomba intego nk’izo urubyiruko rwifuza amahoro “kandi rukwiriye kubona izo nzozi zisohora”.
Papa yagize ati: “Ku bwabo, ikiruta byose, ni ngombwa gushyira intwaro hasi, gutsinda inzika zose, no kwandika amapaji manshya y’ubuvandimwe.”
Mu gihe Francis atashoboye gusura Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo, biteganyijwe ko azayobora Misa idasanzwe y’Abanyekongo baba i Roma muri Kiliziya ya Mutagatifu Petero kuri iki Cyumweru.
Hagati aho, Papa yohereje umwungirije, Cardinal Pietro Parolin, gusura Congo na Sudani y’Epfo ku minsi yagombaga kugera muri ibi bihugu.



2 Responses
Papa yageneye ubutumwa bukomeye ibihugu byo muri Afurika atashoboye gusura
Imane imuje imberbe umwungere.
Papa yageneye ubutumwa bukomeye ibihugu byo muri Afurika atashoboye gusura
Imane imuje imberbe umwungere.