Paris: Abari Ingabo z’u Bufaransa bakomeje gushinjura Onana uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Abahoze mu ngabo z’u Bufaransa ndetse banakoreye mu Rwanda bakomeje gushinjura umwanditsi w’ibitabo Charles Onana ufite ubwenegihugu bwa Cameroun n’u Bufaransa ukurikiranweho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 .

kuri uyu wa Kane, itariki 10 Ukwakira 2024 mu Rukiko Mpanabyaha rwa Paris hakomeje kumvwa abatangabuhamya bashinjura uyu mwanditsi ureganwa na Damien ukuriye inzu y’ibitabo yamufashije gusohora igitabo cye yise “Rwanda, la vĂ©ritĂ© sur l’opĂ©ration Turquoise: Quand les archives parlent” barimo Abanyarwanda n’umujenerali na koloneli bahoze mu Gisirikare cy’u Bufaransa.

Umutangabuhamya wabimburiye abandi kuri uyu wa Kane ni Nkiko Nsengimana, yumviswe nk’umutangabuhamya wa Charles Onana.

Uyu Munyarwanda w’imyaka 68, yahoze ayobora ihuriro ry’amashyirahamwe adaharanira imyanya ya politiki mu Rwanda mu gihe cya jenoside, mbere yo guhungira mu Busuwisi.

Nsengimana ubu bivugwa ko ari umwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba ku mugabane w’u Burayi nk’uko bitangazwa na BBC mu buhamya bwe, yerekanye ko ibiri mu gitabo cya Charles Onana ari ukuri kandi yisunze inyandiko z’ibindi bitabo byanditswe ku Rwanda zibivuga.

Yemeje ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntawayiteguye, ahubwo yavuye ku myifatire ya FPR ikiri ku rugamba yipfuzaga gufata ubutegetsi ikoresheje ingufu ngo bituma bamwe mu ntagondwa z’Abahutu bari ku butegetsi birara mu Batutsi b’imbere mu gihugu barabica.

Nsengimana yemeje kandi ko n’Abahutu benshi bishwe haba mu Rwanda no mu cyahoze ari ZaĂŻre (DR Congo y’ubu) aho bari bahungiye, bishwe na FPR nyuma ya 1994, aho yanifashishije n’ibyegeranyo nka ‘mapping report’ cy’Umuryango w’Abibumbye kitavugwaho rumwe.

Uyu yakurikiwe na Gen. Christian Quesnot w’imyaka 86 wahoze ari umuyobozi wihariye w’ibiro bya gisirikare wa François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, na Col. Michel Robardey w’imyaka 75 wari umujyanama mu Gisirikare cy’u Rwanda n’ikijandarume kuva mu 1990 kugeza mu 1993.

Aba batanze ubuhamya nk’abashinjura Onana bemeje ko ibiri mu gitabo cye ari ukuri, ko jenoside itateguwe, bongeraho ko u Bufaransa bwafashije leta y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda JuvĂ©nal Habyarimana mbere ya jenoside mu kuyiha imyitozo y’abasirikare n’intwaro kuko abari inyeshamba za FPR batakozwaga ibiganiro, bari bayisumbirije ku rugamba.

Mu batangabuhamya b’abreze Charles Onana, uwumviswe bwa mbere ku wa Kane ni Umubiligi w’umunyamategeko, Bernard Maingain, w’imyaka 69, wabwiye urukiko ko nta jenoside yabaho itabanje gutegurwa nk’uko abamubanjirije babivuze.

Yagize ati: “Ese byagenda gute abantu ibihumbi 10 bishwe ku munsi bitateguwe? Mbega imipanga n’ibindi byo kwica byahabwa abantu babikoresha mu kwica batabiteguye? Bakica batarobanura icyitwa Abatutsi bose, bazi n’aho baba, n’umwidondoro wabo ntawabiteguye?”

Maingain yakomeje abwira urukiko ko ibice 19 biri mu gitabo cya Charles Onana bigaragaza ko ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ko ijambo jenoside arishyira mu twuguruzo n’utwugarizo nk’aho atabyemera kandi akavuga ko ari ikinyoma cyeruye, cyangwa “escroquerie” mu Gifaransa.

Hakurikiyeho Gen. Didier Tauzin w’imyaka 74, wari umusirikare w’u Bufaransa uri mu kiruhuko cy’izabukuru, wumviswe nk’umutangabuhamya wa Onana.

Gen. Tauzin yemeje ko mu 1992 yagiye ku rugamba mu Rwanda ayoboye Ingabo z’u Bafaransa zafashaga ingabo za Perezida Habyarimana mu kurwanya FPR ikiri ku rugamba kugirango bayibuze kwegera imbere ku rugamba.

Yavuze ko ari ku rugamba rwo kurwanya FPR mu ntangiriro za 1990, yiboneye ubwe ibyobo rusange byatabwemwo Abahutu, yemeza ko n’abasirikare be bateye cyane ibirindiro by’Ingabo za FPR bakiri ku rugamba.

Gen. Tauzin yavuze ko yahavuye ahabwa indi mirimo muri OpĂ©ration Turquoise, mu butumwa abasirikare b’Abafaransa batangiye mu Rwanda muri Kamena 1994 Umuryango w’Abibumbye ubuhaye umugisha.

Yasoje yemeza ko ibiri mu gitabo cya Onana yabyiboneye ubwe aho Abahutu bishwe n’izari inyeshamba za FPR.

Abajijwe n’urukiko niba yemera ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen Tauzin yemeje ko yakozwe, ariko ahakana imibare y’abayiguyemo ivugwa.

Uru rubanza rwakomeje kugeza ninjoro humvwa abandi batangabuhamya bashinjura Charles Onana, harimo Abanyarwanda Habimana ThĂ©oneste na Gen. Emmanuel Habyarimana wahoze mu Ngabo z’u Rwanda mbere na nyuma ya jenoside.

Aba bombi ubu bari mu buhungiro, bemeje ko ibyo Onana yavuze ari ukuri, nubwo badahakana ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganijwe ko urukiko rusoza iburanisha kuri uyu wa Gatanu ruha ijambo ababuranyi, mbere yo kujyana urubanza mu muhezo ibizavamo bikazamenyekana nyuma y’ukwezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *