Kuri uyu wa Kabiri, itariki 8 Ukwakira 2024, mu rubanza rw’umwanditsi w’ibitabo, Charles Onana, ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, humviswe abatangabuhamya ba mbere barimo Gen. Jean-Claude Lafourcade, wari umusirikare w’u Bufaransa uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Johan Swinnen, wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, na Joseph Matata wahoze ayobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mu gihe cya jenoside.
Gen. Jean-Claude Lafourcarde yumviswe nk’umwe mu batangabuhamya ba Charles Onana. Uyu mugabo w’imyaka 81, yari ayoboye abasirikare b’u Bufaransa bari mu butumwa bwa Operation Turquoise mu Rwanda bwemejwe n’Umuryango w’Abibumbye muri Kamena 1994.
Leta y’u Rwanda n’amashyirahamwe amwe arwanya jenoside bavuga ko ubwo butumwa bwabaye ubwo gukingira abakoze jenoside no kubahungisha nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Jenerali Lafourcade yabihakanye avuga ko ari ibinyoma kubera ko Operation Turquoise yatabaye bose, Abahutu n’Abatutsi ngo nubwo yari isumbirijwe n’izari ingabo za FPR zifuzaga kubagabaho ibitero.
Abajijwe niba yemera ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, yasubije agira ati: “Jenoside yo mu Rwanda yarabaye kandi yakorewe Abatutsi, yarabaye narabyiboneye, ibyo nta wabihakana.
Yakomeje agira ati “Ariko hari n’ubwicanyi bw’ikivunga bwakorewe Abahutu, bukorwa n’abari abasirikare ba FPR bakiri ku rugamba muri icyo gihe, ibyo ndabyemeza ni na byo biri mu gitabo cya Onana, nta wabihakana.”

Charles Onana kuri telephone hanze y’icyumba cy’urukiko
Umutangabuhamya wakurikiyeho ni Johan Swinnen, w’imyaka 78 wahoze ari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1990 kugeza muri Mata 1994, na we yumviswe nk’umutangabuhamya wa Onana.
Swinnen akunze kugarara mu manza z’abashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umwe mu batangabuhamya b’ibyabaye (tĂ©moin de contexte).
Uyu yemeje ko koko Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda yabaye ntawabihakana, ariko yemeza ko atakwirengagiza ko n’Abahutu bishwe mu kivunga bazira ko ari Abahutu bicwa n’abari abasirikare ba FPR, kandi ko uwubivuze adahita ashinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda.
Mu batangabuhamya bw’amashirahamwe arindwi yareze Charles Onana, hatangiye Thomas Hochmann w’imyaka 43, yigishaibijyanye n’amategeko mpanabyaha na jenoside muri kaminuza zo mu Bufaransa.
Hochmann usanzwe anabarizwa mu kanama kashizweho na Leta y’u Bufaransa gashinzwe gusuzuma ahahise h’u Bufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Hochmann yagarutse ku bice 19 biri mu gitabo cya Onana byatumye ajyanwa mu rukiko kubera guhakana jenoside.
Yemeje ko mu bice 19 biri mu gitabo cy’impapuro 693 cyiswe “La vĂ©ritĂ© sur l’OpĂ©ration Turquoise: Quand les archives parlent”, cyanditswe na Charles Onana, bigaragara ko harimo imvugo zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho hari n’aho harimo n’imvugo iyigabanyiriza ubukana, ibisanzwe bihanwa n’amategeko mpuzamahanga.
Yibukije urukiko ko jenoside ari icyaha gisumba ibindi byose kandi kidasaza, kandi ko iyo umuntu asohoye inyandiko ihakana ko jenoside ari icyaha ndengakamere idahesha icyubahiro abahitanwe nayo hamwe n’abayirokotse.
Uyu yakurikiwe na Joseph Matata wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mu gihe cya jenoside mu 1994.
Matata ubu aba mu Bubiligi kuva aho ahungiye u Rwanda mu mpera y’imyaka ya 1990. Uyu nawe yumviswe nk’umutangabuhamya wa Onana.
Matata, w’imyaka irenga 70, ufite ikibazo cyo kumva neza, byabaye ngombwa ko urukiko rumusubiraramo ibibazo kenshi nawe agasubiza mu ijwi riri hejuru cyane.
Yavuze ko ibiri mu gitabo cya Onana ari ukuri kuko na we ngo yari yarabyanditse mu nyandiko y’ishyirahamwe ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (ARDHO), yari abereye Umunyamabanga Mukuru mu 1994.
Bitegekanijwe ko abatangabuhamya bo ku mpande zombi, bagera muri 50, bazakomeza kumvwa kugeza kuwa Gatanu urubanza rugiye mu mwiherero.


