Paris: Haratangira kumvwa ubujurire bwa Philippe Manier wahamijwe kugira uruhare muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Urubanza rw’ubujurire rw’Umunyarwanda w’imyaka 67, wakatiwe mu 2023 igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rugomba gutangira kuri uyu wa Mbere imbere y’Urukiko rw’i Paris.

Mu iburanishwa ry’ibyumweru birindwi mu Rukiko rw’i Paris mu 2023, Philippe Hategekimana wabaye umwenegihugu w’u Bufaransa mu 2005 akitwa izina rya Philippe Manier, yari yaracecetse. Amasaha make mbere y’urubanza rwe ku itariki ya 28 Kamena ariko, uwahoze ari umujandarume i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, yavuze ko “yizeye” ko urukiko ruzumva “impamvu ze n’umutima we.”

Nyuma y’amasaha cumi n’abiri yo kwiga ku gihano akwiye, amaherezo yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibikorwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abantu barenga miliyoni mu 1994. Inteko y’abacamanza yasanze ahamwa n’ibyaha hafi ya byose aregwa. “nk’uko urukiko rubivuga. Perezida, Jean-Marc Lavergne yashoje agira ati: “Wari umukozi ufite ishyaka muri gahunda yo gutsemba Abatutsi.”

Urubanza rw’ubujurire rw’uyu wahoze ari umujandarume mu Rwanda rugomba gutangira kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Ugushyingo, na none imbere y’Urukiko rwa Paris nk’uko iyi nkuru dukesha lemonde.fr ikomeza ivuga. Ku myaka 67, araburanishwa n’u Bufaransa, mu ihame ryemerera u Bufaransa kuva mu 2010 kuburanisha abakoze ibyaha bikomeye, batitaye aho byakorewe.

Umwe mu bunganira ushinjwa, Emmanuel Altit yagize ati: “Turashaka ko amaherezo ukuri kugaragara.” “Niba abantu bose bashyizeho umwete wo kureba neza ibimenyetso no kumva ibyo buri wese avuga, bizagaragara ko umukiriya wanjye nta ruhare yagize muri jenoside.”

Dukurikije inyandiko y’ibirego, y’impapuro 170 yakozwe muri Nzeri 2021 Le Monde yashoboye kubona, Philippe Manier arashinjwa kuba yarakoresheje cyane cyane “imbaraga n’ububasha bwa gisirikare ahabwa n’ipeti yari afite mu gukora no kugira uruhare muri jenoside.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *