images (4)

Paris: Munyemana wahamijwe ibyaha bya jenoside ari kuburana mu bujurire

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 16 Nzeri, urubanza mu bujurire rwa Sosthène Munyemana, wahoze ari umuganga mu Rwanda wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwatangiriye mu rukiko rw’i Paris.

Mu 2023, yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 kubera “kugira uruhare muri jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, no kugira uruhare mu nama zateguriwemo ibyo byaha.”

Mu 1994, Sosthène Munyemana yari umuganga w’abagore i Butare, mu majyepfo y’u Rwanda. Imyaka ibiri irashize, urukiko rw’u Bufaransa rumuhamije icyaha cyo kugira uruhare rugaragara muri Jenoside y’abatutsi bahari. Urukiko rwamuhamije icyaha cyo “guhemukira indahiro ye” nk’umuganga.

Mu birego uwahoze ari umuganga yashinjwe harimo: kuba “yari mu itsinda rito ry’abantu bateguye, kandi bayobora jenoside buri munsi,” cyane cyane i Tumba, mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Inkiko z’u Bufaransa, nk’uko bitangazwa na RFI, zamushinje kandi kuba yarasinye icyifuzo cyo gushyigikira guverinoma y’agateganyo yakoze jenoside.

Sosthene Munyemana yari umuntu wegereye cyane Jean Kambanda, Minisitiri w’Intebe wa guverinoma y’agateganyo yashyize mu bikorwa jenoside. Kambanda ubwe yakatiwe igifungo cya burundu mu 2000 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Mu rubanza rwe rwose, Munyemana yahakanye ibyo aregwa. Yiyerekana nk’Umuhutu washyiraga mu gaciro, avuga ko yagerageje gukiza Abatutsi. Ibi ariko ntibyemeje jury y’urukiko.

Uyu wahoze ari umuganga mu Rwanda yakoze kandi mu bitaro bya Villeneuve-sur-Lot mu Bufaransa kugeza atawe muri yombi.

Umunsi wa mbere w’urubanza rw’ubujurire waranzwe n’impaka zikomeye bitewe n’umutangabuhamya wifuzaga gukoresha ikoranabuhanga rya ‘video conference’ aho kujya i Paris.

Nyuma yo gutora inyangamugayo 12 zigize jury izafasha abacamanza batatu, biteganyijwe ko urubanza mu bujurirr ruzamara ukwezi n’ibyumweru bibiri kandi hazitabazwa abatangabuhamya barenga 60. Umwe muri bo ariko witwa Fabrice Ishimwe yateje impaka zitoroshye.

Uyu mutangabuhamya uri mu Rwanda nk’uko bitangazwa na BBC ari mu bashinjura Munyemana, ariko bivugwa ko adashobora kujya i Paris ku mpamvu z’akazi ko gutoza abakinnyi ba basketball (ikipe atoza ntiyavuzwe).

Ibyo bisobanuro rero ntibyanyuze uruhande rwunganira Munyemana ruvuga ko ari amayeri ya Leta y’u Rwanda yo kwivanga mu rubanza, ari naho impaka zahereye.

Ariko ubucamanza bw’Urwanda bwamenyesheje ko adashobora kuza i Paris ku mpamvu z’akazi, kuko ngo azoba ari mu gikorwa co kumenyereza abakinyi b’umupira w’amaboko (basketball).

Izo nsiguro ntizanyuze ababuranira Munyemana, bazita amayeri ya reta y’Urwanda yo kwivanga muri urwo rubanza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *