e1hso0kxmaadl-6.jpg

Paris: Umuyobozi wa IMF yijeje Perezida Kagame gukomeza gushyigikira u Rwanda mu iterambere

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Kristalina Georgieva aho ari I Paris mu Bufaransa aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku gihugu cya Sudani n’indi iziga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika, aho uyu muyobozi yamwijeje kuzakomeza gushyigikira u bukungu bw’u Rwanda n’abaturage barwo.

Umuyobozi mukuru w’ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, yabonanye na Perezida Paul Kagame ndetse na Perezida wa Ethiopia, Sahle Workzewde, mbere y’Inama mpuzamahanga yiga kuri Sudani n’inama yiga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.

e1hso0kxmaadl-6.jpg

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, madamu Georgieva abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati “ Wakoze nshuti Paul Kagame kubw’inama yacu uyu munsi nyuma yo kugera I Paris. U Rwanda rwungukiye cyane mu gisubizo cyawe ku gihe gikwiye, iterambere ku mavugurura, no kureba kure ku ntego z’iterambere rirambye. Urashobora kwiringira inkunga yacu ikomeye ku bukungu bwu Rwanda n’abaturage barwo”.

Inama yitabiriwe n’Abakuru n’ibihugu bya Afurika igamije gushyigikira Guverinoma ya Sudani iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok kuva muri 2019, ubwo Perezida Omar Hassan Ahmad al-Bashir yahirikwaga ku butegetsi.

Indi nama iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Gicurasi 2021, izibanda ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika, hazarebwa uburyo hazibwa icyuho cya Miliyari 300 z’Amadolari ya Amerika cyatewe na Covid-19 kuri uyu mugabane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *