Paris: Urubanza rwa Claude Muhayimana rwagombaga gutangira rwigijwe inyuma

Sangiza iyi nkuru

Urubanza rwa Claude Muhayimana ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwagombaga gutangira mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Nzeri kugeza ku ya 23 Ukwakira, rwimuriwe muri Gashyantare umwaka utaha kubera icyorezo cya Covid-19.

Muhayimana ni Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa kuva mu 2010.

Hashize imyaka myinshi, umuryango CPCR uharanira inyungu z’abarokotse ukorera mu Bufaransa ukora ibishoboka kugira ngo abantu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside baba mu Bufaransa bagezwe mu rukiko, usaba ko yaburanishwa, akaryozwa “ubufatanyacyaha muri jenoside . ”

CPCR imushinja kuba yaratwaraga imitwe yitwara gisirikare y’Interahamwe ku misozi ya Karongi na Bisesero, ahiciwe Abatutsi benshi.

Kuri uyu wa kabiri, itariki ya 29 Nzeri, Dafrose Mukarumongi, umwe mu bagize CPCR yatangarije The New Times ko urubanza rwasubitswe rugashyirwa ku itariki ya 2 kugeza ku ya 26 Gashyantare, mu mwaka utaha wa 2021.

Yasobanuye ko urubanza ruzabera “i Paris muri Cours d’Assises”, urukiko ruruta izindi mu Bufaransa ari narwo ruburanisha imanza za Jenoside.

Muhayimana, wakoraga nk’umushoferi muri hoteri yo mu burengerazuba bw’u Rwanda, arashinjwa gutwara imitwe yitwara gisirikare mu bice bitandukanye byakorewemo ubwicanyi.

Igihe amaherezo azagerezwa mu rukiko kugira ngo aburanishwe, azaba abaye umuntu wa gatatu uzaba aburanishijwe mu Bufaransa akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Izindi manza ebyiri zabereye mu Bufaransa zirimo urwa Pascal Simbikangwa wahoze ari umusirikare mu mutwe ushinzwe kurinda perezida wakatiwe imyaka 25 mu 2014.

Yarajuririye aratsindwa. Mu 2016, Octavien Ngenzi na Tito Barahira, bahoze ari ba burugumesitiri mu burasirazuba bw’u Rwanda, nabo bakatiwe igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *