Kuri uyu wa Gatatu nibwo hategerejwe umwanzuro w’ Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa ruzemeza niba Felicien Kabuga agomba kuzaburanishwa n’u Bufaransa cyangwa urwego rwa ONU rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyireweho u Rwanda, TPIR.
Mu gihugu cy’u Bufaransa uru rukiko rusesa imanza ni rwo rwego rw’ubucamanza rwo hejuru, bivuze ko ari rwo rwa nyuma. Kabuga yaruregeye nyuma y’aho Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris narwo rwemereje muri Kamena ko agomba kujya kuburanira i Arusha muri Tanzania imbere y’Urwego rwasigariyeho TPIR nk’uko tubikesha AFP.
Kabuga asaba kuburanishirizwa mu Bufaransa, we n’abavoka be bamwunganira bavuga ko adashobora gukora urugendo rurerure kugera i Arusha kubera ubusaza n’indwara zikomeye afite zirimo diyabete, umuvuduko w’amaraso, ndetse na “leucoaraïose”, indwara idakira igenda imubuza kugenda no kwinyagambura kandi ituma agenda arushaho kwibagirwa.
Urukiko rusesa imanza narwo niruramuka rubyemeje kuri uyu wa Gatatu, itariki 30 Nzeri, Leta y’u Bufaransa izaba ifite iminsi 30 yo kuba yashyikirije Kabuga urukiko.
Kabuga ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko we ahakana, yafatiwe mu nkengero z’umujyi wa Paris, mu Bufaransa, ku italiki ya 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka irenga 25 yari amaze ashakishwa.


