Urukiko rw’ubuyobozi rwa Paris rwatangaje kuri uyu wa Kane, itariki ya 14 Ugushyingo 2024, ko rudafite ububasha bwo gukurikirana urubanza ku ruhare rw’igihugu cy’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Intandaro y’iki cyemezo, ni ikirego cyatanzwe n’amashyirahamwe abiri ndetse n’abacitse ku icumu bagera kuri makumyabiri bashinja Leta y’u Bufaransa kuba yarahaye inkunga Guverinoma y’u Rwanda yakoze jenoside hagati ya 1990 na 1994.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abareze bavuze ko batengushywe n’iki cyemezo ariko bashimangira ko bazajurira nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’U Bufaransa (RFI) ivuga.
Urukiko mu cyemezo cyarwo, rwasobanuye ko ibikorwa bivugwa kuri Leta y’u Bufaransa bifitanye isano n ‘“imyitwarire y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa” bityo ko muri rusange, bitari mu bubasha bwarwo.
Ni ibihe bikorwa bivugwa?
Abatanze ikirego bashinja Leta y’u Bufaransa ko itigeze ihagarika “amasezerano y’ubufasha bwa gisirikare” yayihuza kuva mu 1975 na Guverinoma y’u Rwanda yaje gukora jenoside, kuba “yarayobeje” Operation Turquoise ikavanwa mu nshingano z’ubutabazi yari ifite, no kuba yaratereranye abasivili b’Abatutsi biciwe mu misozi ya Bisesero.
Mu gutangaza ko nta bubasha rufite, urukiko rwagiye inyuma y’impamvu zatanzwe na Minisiteri y’ingabo z’u Bufaransa mu gihe cyo gusuzuma dosiye mu Kwakira bityo rwanga gusuzuma ishingiro ry’ibirego by’ubufatanyacyaha muri jenoside.
Kuri Philippe Raphaël, umwanditsi w’iki kirego, iki cyemezo kingana no guha “ubudahangarwa butagira aho bugarukira” Leta y’u Bufaransa. Yamaganye impamvu zatanzwe n’urukiko, rwirengagije uburemere bw’ibyabaye atangaza ko azajurira.


