Urukiko rw’Akarere ka Bukoba mu Ntara ya Kagera muri Tanzania, rwakatiye Pasiteri Merchades Buberwa wanze kujyana abana be ku ishuri kuko ibyo Imana itabishaka. Urukiko rwanzuye ko Buberwa ahamwa n’ibyaha bitatu muri umunano baregwaga n’ubushinjacyaha we n’umugore we. Aba bahamwe no kutajyana abana ku ishuri, kwica nkana amategeko agenga abana no kutuzuza inshingano zabo nk’ababyeyi. Kuri buri kosa, Pasiteri Buberwa yagiye akatirwa gufungwa amezi atandatu n”ihazabu ya miliyoni imwe. Umugore we yahawe igihano cy’amezi atandatu gisubitse.


