Pasiteri Aloysisu Bugingo washinze akaba anayobora itorero ryitwa House of Prayer Ministries International n’umugore we wa Kabiri, Suzan Makula Nantaba, barezwe mu rukiko n’umunyamategeko, Male Mabirizi kuko gukora ubukwe.
Dosiye y’ikirego yahawe uruiko rw’ibanze rwa Entebbe, yageze kuri Daily Monitor ivuga ko Bugingo aregwa gushaka umugore wa Kabiri kandi uwa mbere, Teddy Naluswa Bugingo bataratandukana. Suzan Makula Nantaba aregwa gushyingirana n’undi mugabo abizi ko afite undi mugabo. Mabirizi yandikiye urukiko ko amategeko ya Uganda atemera ibyakozwe n’aba bombi. Kugeza ubu abaregwa ntibarahamagazwa n’urukiko. Suzan Makula Nantaba na Bugingo kuwa 7 Ukuboza 2021 nibwo berekanwe mu muryango w’umugore (Kwanjula, kukyala). Ni nyuma yaho Teddy Naluswa yavuze ko atazigera yemera guha gatanya Bugingo ndetse n’ubuhuza bukaba bwaranze ngo impande zombi zifate icyemezo.



2 Responses
Pasiteri Bugingo n’umugore we wa kabiri barezwe mu rukiko
Male Mabilizi yahawe akazi na mm paster gusa nkumukozi w Imana, Bugingo ibyo yakoze ntibihwitse
Pasiteri Bugingo n’umugore we wa kabiri barezwe mu rukiko
Male Mabilizi yahawe akazi na mm paster gusa nkumukozi w Imana, Bugingo ibyo yakoze ntibihwitse