Pasiteri Bugingo yasobanuye uko umurinzi we yishwe

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri Aloysious Bugingo uri mu bavugabutumwa b’ibimenyabose muri Uganda, yasobanuye uko Richard Muhumuza wari umurinzi we yishwe.

Ku wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024 ni bwo Muhumuza wari usanzwe ari umusirikare mu mutwe wa SFC ushinzwe kurinda Perezida Yoweri Kaguta Museveni yishwe arashwe. Yicwa yari kumwe mu modoka na Pasiteri Bugingo yari amaze igihe acungira umutekano.

Yarasiwe mu gace ka Namungoona i Kampala, gusa kugeza ubu abamwishe ntibaramenyekana.

Uyu muvugabutumwa mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko Muhumuza “yapfuye nk’intwari”, gusa ahishura ko yari amaze igihe kinini afite ubwoba.

Ati: “Yari umuvandimwe watanze ubuzima bwe kugira ngo mbeho. Namutakaje mu buryo bubabaje. Yapfuye nk’intwari. Isezerano yari yarampaye ryo gutanga ubuzima bwe kugira ngo mbeho yarisohoje nta gushidikanya.”

Uyu muvugabutumwa yunzemo ko uriya musirikare yari yaramuhaye isezerano ryo kuzamupfira kugira ngo akomeze gukorera Imana.

Agaruka ku minota ya nyuma y’ubuzima bwa Muhumuza, Bugingo yavuze ko “twari mu modoka tuganira ubwo Satani yatugabagaho igitero. Abagabye igitero barasiye imodoka ku ruhande yari yicayeho.”

Yakomeje agira ati: “Iyo isasu rije rigusanga ntushobora gutekereza neza. Byari ibintu bibi cyane. Nakomerekejwe mu mugongo byoroheje. Numvise ijwi ry’Imana rimbwira kujya ku bitaro bya Mulago. Nyuma y’iminota 30 bambaga, bambwiye ko Muhumuza yapfuye. Yari yavuye amaraso menshi.”

Pasiteri Bugingo yavuze ko Bugingo yatakaje yari “umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe, umuntu udashobora gusimburwa.”

Bugingo yatanze isezerano ry’uko umuryango w’uwari umurinzi we ntacyo uzigera umuburana.

Ati: “Nzakora umukoro we wo gukorera Imana kugeza ku munota wa nyuma. Yampaye amahirwe ya kabiri ntashobora gukina na yo.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo uriya musirikare ashyingurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *