Pasiteri Bugingo yavuze uko yakunze inshoreke ayigiriye impuhwe

Sangiza iyi nkuru

Uwashinze akanayobora Itorero ryitwa Canaan Land House of Prayer Ministries muri Uganda, Pasiteri Bugingo Aloysius, avuga ko yatangiye gukundana n’inshoreke ubu babana bitewe no kuyigirira impuhwe bitewe n’ibyo yari iri kunyuramo.

Bugingo ufite inkomoko mu Rwanda ubwo yari ayoboye amateraniro yavuze ko byatangiye nta byiyumviro byo gukundana n’inshoreke ye, Suzan Makula Nantaba ariko ngo “yakuyemo inda yari inamuhitanye, numva mugiriye impuhwe ntangira kumukunda.”

Bugingo yavuze ko atari umuhanga mu gutereta gusa yasanze Nantaba yarihebye, yararambiwe abagabo kuko uwo bari baherukanye yatumye inda ivamo kubwo kuyihakana.

Yagize ati ” Nabonye Nantaba yarambiwe buri kimwe. Nahisemo kujya mubwira utugambo twiza mu buryo busekeje. Namubwiye ko nabonye ashoboye ko nzamugira umugore.”

Yakomeje ati ” Ntabwo yari anshishikaje ariko najyaga musengera. Nashakaga kubwira abari muri aya materaniro ko ntigeze mwiyumvamo.”

Pasiteri Bugingo yakundanye na Nantaba mu gihe afite undi mugore w’isezerano, Teddy Naluswa Bugingo. Kuri ubu aba bombi ntibakibana ariko ibyabo biri mu nkiko.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *