Polisi ishinzwe kugenza ibyaha muri Uganda yafunze Pasiteri Israel Buyinza akekwaho gushimuta, no kwica aciye umutwe umwana w’umukobwa w’imyaka ine, Trinity Nakisuyi, umwana w’aho bari bakodesheje mu Karere ka Jinja. Buyinza usanzwe ari umupasiteri mukuru mu itorero ryitwa Deliverance and Healing Ministry riri ahitwa Gganda-Nansana muri Wakiso. Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’aho muri wikendi ishize, umuhanuzi, Joseph Sserubiri n’umugore we, Felisita Namaganda, bafashwe bagatanga amakuru ko na we yari muri iki gikorwa. Polisi ivuga ko iperereza ry’ibanze ryerekanya ko uyu mwana yakoreweho imihango yo gutangwa nk’igitambo kuwa 30 Nzeri 2021 avanwe iwabo muri Kakira mu mazu y’uwitwa John Mulodi ari na we Se. Ubwo uyu mwana yari arimo ashakishwa, aba bari barakodesheje ku igaraje rya Mulodi nk’urusengero, bahise baburirwa irengero ariko polisi mu cyumweru gishize ibafatira mu mujyi muto wa Jinja. Aba nibo berekanye aho bashyinguye uyu mwana, umutwe we barawuciye, bashyingura igice gisigaye hafi n’umugezi witwa Wanyange mu bisheke bihahinze. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, kuri iki kibazo ati ” Berekanye uko batemye umutwe w’uwo mwana, ubundi bashyira amaraso ye mu kintu. Igihimba cyabonetse mu murima w’ibisheke ku mugezi wa Wanyange.” Afande Enanga yakomeje agira ati ” Iyi operasiyo yakomereje muri Nansana, Gganda, hafatwa Israel Buyinza. Umuhanuzi Joseph Sserubiri avuga ko ari Buyinza washutse uwo mwana agashimutwa, agatangwaho igitambo ngo imbaraga zo gusenga ziboneke.” Enanga yashimiye abapolisi bagize uruhare muri iri fatwa ry’aba bantu batatu, avuga ko polisi izakurikirana iki kibazo kugeza no mu nkiko kugira umuryango wa nyakwigendera ubone ubutabera. Polisi yasabye ihuriro ry’amatorero muri Uganda guhagurukira ibi bibazo byo gutangaho abantu ibitambo. Yasabye kandi ababyeyi kuba maso muri ibi bihe bakamenya aho abana baherereye.


