Pasiteri mu Badivantisiti yabwiye abagabo ko umuntu mwiza wo gufata ku ngufu ari abagore babo

Sangiza iyi nkuru

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gushyira umukono ku busabe bw’uko pasiteri mu Badivantisiti b’umunsi wa karindwi, Burnett Robinson, yakwegura nyuma yo kubwira abagabo ko abantu beza bo gufata ku ngufu ari abagore babo.

Pasiteri Burnett Robinson aya amagambo yari yayavugiye mu materaniro yo mu minsi ishize.

Muri videwo y’umunota umwe w’amasegonda 21 iri ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanamo uyu mupasiteri wo ku rusengero rwa Grand Concourse SDA churuc ahitwa Bronx Borough mu Mujyi wa Newyork muri Amerika.

Yavuze ko atumva impamvu abagore bijujuta bavuga ko abagabo babo babafashe ku ngufu. Ati ” Nshaka ngo mbwire abagabo, umuntu mwiza wo gufata ku ngufu ni umugore wawe.”

Ku cyigisho cy’uko abagore bagandukira abagabo babo hisunzwe Bibiliya uko ibivuga, Pasiteri Robinson avuga ko abagore bakwiriye kumva ko iyo bamaze gushaka, bakwiriye kwikuraho ko uburenganzira ko bagenga imibiri yabo.

Yagize ati ” Ku kijyanye no kuganduka, ndashaka ngo bagore mumenye ko iyo mumaze gushaka umugabo, ntukiri uwawe ngo wigenge. Uri uw’umugabo wawe. Murumva ibyo ndimo kuvuga? Ndagira ngo mbishimangire kuko mperutse kubona kuri televiziyo aho umugore yari yareze umugabo we ngo yamufashe ku ngufu. Ndagira ngo mbabwire mwa bagabo mwe, umuntu mwiza wo gufata ku ngufu ni umugore wawe.”

Kugeza ubu nk’uko The Pulse dukesha iyi nkuru ibitangaza, abantu 2,500 bamaze gusinya basaba ko Pasiteri Burnett Robinson yakwegura ku murimo w’Imana.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Pasiteri mu Badivantisiti yabwiye abagabo ko umuntu mwiza wo gufata ku ngufu ari abagore babo
    Ese umugore arinda gifatwa kungufu n umugabowe wamukoye akaba amutunze abiterwa niki kumva bataryamana ? ese ubundi abayaraje kumariki ? ko abatararagumye iwabo ko aba aziko atazemera kuryamana n umugabowe ? ESE UBWO UMUDIVENTISITI W UMUGORE ABAYIGENGA AGAKORA IMIBONANO ARUKO ABYISHAKIRA GUSA

  2. Pasiteri mu Badivantisiti yabwiye abagabo ko umuntu mwiza wo gufata ku ngufu ari abagore babo
    Ese umugore arinda gifatwa kungufu n umugabowe wamukoye akaba amutunze abiterwa niki kumva bataryamana ? ese ubundi abayaraje kumariki ? ko abatararagumye iwabo ko aba aziko atazemera kuryamana n umugabowe ? ESE UBWO UMUDIVENTISITI W UMUGORE ABAYIGENGA AGAKORA IMIBONANO ARUKO ABYISHAKIRA GUSA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *