Pasiteri utavugwaho rumwe, Franklin Mondo Mugisha, kuva yahunga aho bikekwa ko yanyereje akayabo k’amashilingi, yagize icyo avuga ku modoka ya Range Rover, NRM iherutse guha umuhanzi Dr Jose Chameleone, agira uko abikerensa. Mugisha Mondo byamenyekanye ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutwara Amashilingi ya Uganda miliyari eshanu (Frw 1,423,948,774). Byamenyekanye ko Mugisha yihishe muri Atlanta muri Georgia muri Amerika ndetse akaba ari kwaka ubuhungiro. Mondo mu ntangiriro za 2021, yarashakishwaga kuko yashinjwaga kuriganya abakirisitu amafaranga yavuzwe haruguru, abasezeranya kwiga hanze y’igihugu. Kuva byamenyekana ko yagiye muri USA, Mondo nta kintu yari yarigeze atangaza. Imodoka yahawe Chameleone niyo yatumye agira icyo atangaza. Mondo yumvikana nk’umuntu utemera ko Ranger Rover yahawe Chameleone. Mondo ku mbuga nkoranyambaga ati ” “EMotoka Jjebawa KAMILIONI MYE..MYE ….BANO ABASSAJA BAMULISA…..ATEGEDDE AGAMBE HALLELUJAH…” ( Ngo imodoka bahaye Chameleone yewe, aba bagabo baramubeshye. Aramutse abimenye yavuga ngo Alleluya.”) Yakomeje yibaza ngo ” Buriya se uwamubaza inyandiko zayo yazerakana? Zasigaye ibukuru. Ibitekerezo byanyu.” Pasiteri Mugisha muri Mutarama 2021 byamenyekanye ko we n’abarimo: Catherine Kusasira, Pasiteri Siraje Ssemanda, Maggie Kayima uzwi nka Nabbi Omukazi, bambuye abakirisitu, batabwa muri yombi ariko Mugisha aratoka, anyura muri Afurika y’Epfo. Ibyo gushuka abakirisitu byagiye bibera mu nsengero zitandukanye muri Uganda, bakabizeza kwiga hanze no kubishyurira ishuri. Mu gihe byari bizwi ko Mondo Mugisha yaba yihishe muri Afurika y’Epfo, ibinyamakuru bimwe byo muri Uganda, bivuga ko yabonywe muri Amerika. Abamubonye bahamya ko abayeho neza muri Amerika, arya kuyo yibye abakirisitu. Abapasiteri bakunze kuba ibirura, bisahura intama baragiye n’ubwo atari bose babigenza batyo. Ubuzima bushaririye bw’abarimu n’abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta, Baribaza niba ari igihano?
youtube.com


