Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice ugira ubutumwa butavugwaho rumwe, yavuze ko Pasiteri aba ari nk’Imana mu rusengero ku buryo niba avuze ko hakenewe miliyoni 30 z’amafaranga, umukirisitu aba agomba kwirukanka, akagurisha ubutaka bwe, akabugurisha.
Uyu muvugabutumwa uvanga uyu murimo n’ubusesenguzi mu bya politiki, yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirira kuri Amavuta TV cyatambutse tariki ya 3 Ukuboza 2021.
Mutabazi yasobanuye ibyiza byo gutanga ituro n’icya 10 (1/10), kuko ngo aya maturo azana umugisha ku muntu uyatanze, anavuga ko ari bibi gutanga nk’irya Kayini/Gahini (irikeya), asaba gutanga nk’irya Abeli.
Yagize ati: “Pasiteri wawe aba ari nk’Imana mu rusengero ashumbye. Niba ahagaze ku ruhimbi, akavuga ngo dukeneye miliyoni 30, irukanka. Gurisha Parcelle ufite i Nyamata, iruka iminota 10, ayo mafaranga akenewe abe yuzuye.”
Yakomeje avuga ko burya Pasiteri n’umuryango we bagomba kubaho neza kandi babikesha intama ze aragiye. Ati: “Bibiliya iravuga ngo umuntu nababwiriza ubutumwa, atungwe nabyo, umuhanuzi natungwe n’ayo mavuta, agure imodoka muri ayo mavuta, agire inzu nziza muri ayo mavuta, abana be bige Green Hills muri ayo mavuta. Why not? Why not?”
Uyu muvugabutumwa abona nta muntu ukora uyu murimo ukwiriye kuba mu nzu y’ubukode bw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 mu manegeka. Ngo niba afite umuryango w’abantu 6, yakabaye atura mu nzu yishyurwa amafaranga ibihumbi 150 cyangwa arenga.

20 Responses
Pasiteri navuga ngo dukeneye miliyoni 30, irukanka, gurisha Parcelle ufite i Nyamata_Apôtre Mutabazi
AHUUU! TWARI DUSHIZE … IS’ IRARWAYE KABISA!

Niyihinde wenyene.paul yavuze Ko umuntu abwirizwa gukoresha ayiwe maboko.ntabwo umuntu yigira Imana araraba aje ahenda abayoboke be.gutanga intererano sibibi mugabo kugurisha ahuba ngutange intererano ntaho bitaniye nubwiyahuzi

Mbega ubutekamutwe! Ce sont des escros camoufflés!

Ubujura bwitwaje Imana.
Abo nibo bazabona ishyano

Ubujura bwitwaje Imana nibwo buhanze aho abatekamutwe bashaka kubaho neza kurusha abakozi.
Bazabona ishyano abo bose bashaka kurya utw’abandi

Ariko leta yadukijije aba batindi b,abatekamutwe koko?

Wowe rwose. Urasetsa pe.

Iki ni igisambo mukirinde kitazabamaraho utwanyu muhumirije.

Ariko njya numva uyu muntu ibyo avuga, nkacyeka ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe. Yazapimwa hakarebwa niba ari normal kuko hari ibyo avuga ukumva harimo imvugo itanoze, kugereranya ibidahuye, Ntanze inama ko yazajyanwa i Ndera agapimwa

nk’abantu basengera mu itorero ry’uyu mutekamutwe bababashakayo iki? bavuye mumwijima bakajya mumucyo